Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 7

Umunara w’i Babeli

Umunara w’i Babeli

Nyuma y’Umwuzure, abahungu ba Nowa n’abagore babo babyaye abana benshi. Barororotse cyane, bajya gutura mu bice bitandukanye by’isi, nk’uko Yehova yari yarababwiye.

Ariko hari abantu batumviye Yehova. Baravuze bati “reka twubake umugi maze twigumire hano. Tuzubaka umunara muremure cyane ugera ku ijuru. Kandi tuzaba ibirangirire.”

Yehova yarabahagaritse kubera ko atishimiye ibyo bakoraga. Ese uzi uko yabigenje? Yatumye batangira kuvuga indimi zitandukanye. Bahagaritse imirimo yo kubaka kuko batashoboraga kumvikana. Umugi bubakaga waje kwitwa Babeli bisobanurwa ngo “urujijo.” Abantu batangiye gutatana, bakwira isi yose. Ariko aho bagiye kuba hose, bakomezaga gukora ibibi. Ese hari abantu bari bagikunda Yehova? Tuzabireba mu gice gikurikira.

“Uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”​—Luka 18:14