Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 8

Aburahamu na Sara bumviye Imana

Aburahamu na Sara bumviye Imana

Hafi y’i Babeli hari umugi wa Uri. Abantu bo muri uwo mugi basengaga ibigirwamana byinshi. Ariko hariyo umuntu witwaga Aburahamu wasengaga Yehova gusa.

Yehova yabwiye Aburahamu ati “va mu rugo rwawe no muri bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.” Hanyuma Imana yaramusezeranyije iti “uzaba ishyanga rikomeye, kandi nzaha abantu benshi bo ku isi hose ibintu byiza kubera wowe.”

Aburahamu yiringiye Yehova nubwo atari azi aho yari agiye kumwohereza. Aburahamu, umugore we Sara, se Tera n’umuhungu yari abereye se wabo ari we Loti, bumviye Imana, bapakira ibintu byabo maze batangira urugendo rurerure.

Aburahamu yari afite imyaka 75 igihe we n’umuryango we bageraga mu gihugu Yehova yashakaga kubereka. Icyo gihugu cyitwaga Kanani. Bahageze, Imana yasezeranyije Aburahamu iti “iki gihugu cyose ureba, nzagiha abana bawe.” Icyakora, icyo gihe Aburahamu na Sara bari bashaje kandi nta mwana bari bafite. None se ubwo Yehova yari gusohoza ate iryo sezerano?

‘Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira akava iwabo, akajya mu gihugu yagombaga guhabwa ho umurage; yavuye iwabo nubwo atari azi aho agiye.’​—Abaheburayo 11:8