Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 9

Amaherezo barabyaye!

Amaherezo barabyaye!

Aburahamu na Sara bari bamaze imyaka myinshi bashyingiranywe. Bari baravuye mu nzu nziza babagamo muri Uri, bajya kuba mu mahema. Ariko Sara ntiyitotombaga, kubera ko yiringiraga Yehova.

Sara yifuzaga umwana cyane, ku buryo yabwiye Aburahamu ati “umuja wanjye Hagari aramutse abyaye umwana, yaba ari nk’uwanjye.” Hagari yabyaye umwana w’umuhungu witwaga Ishimayeli.

Nyuma yaho, igihe Aburahamu yari afite imyaka 99 naho Sara afite imyaka 89, babonye abashyitsi batatu. Aburahamu yabasabye kuza munsi y’igiti bakaruhuka kandi bagasangira. Ese abo bashyitsi bari ba nde? Bari abamarayika! Babwiye Aburahamu bati “umwaka utaha mu gihe nk’iki, wowe n’umugore wawe muzabyara umwana w’umuhungu.” Sara yari mu ihema ateze amatwi ibyo bavugaga. Yarasetse maze aribwira ati “ubu koko nzabyara kandi nshaje?”

Mu mwaka wakurikiyeho, Sara yabyaye umwana w’umuhungu nk’uko umumarayika wa Yehova yari yarabibasezeranyije. Aburahamu yamwise Isaka bisobanurwa ngo “Guseka.”

Igihe Isaka yari afite imyaka hafi itanu, Sara yabonye Ishimayeli aseka Isaka. Sara yashakaga kurinda umuhungu we, maze asaba Aburahamu kwirukana Hagari na Ishimayeli. Aburahamu yabanje kwanga. Ariko Yehova yabwiye Aburahamu ati “umvira Sara. Nzita kuri Ishimayeli. Ariko amasezerano yanjye azasohorera kuri Isaka.”

‘Kwizera ni ko kwatumye Sara ahabwa imbaraga zo gusama inda y’urubyaro, kuko yabonaga ko uwatanze iryo sezerano ari uwo kwizerwa.’​—Abaheburayo 11:11