Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 10

Mwibuke umugore wa Loti

Mwibuke umugore wa Loti

Loti yabanaga na se wabo Aburahamu mu gihugu cy’i Kanani. Aburahamu na Loti baje kugira amatungo menshi cyane, ku buryo urwuri rwababanye ruto. Aburahamu yabwiye Loti ati “ntidushobora gukomeza kubana. None hitamo aho wifuza kujya, nanjye ndajya ahasigara.” Aburahamu ntiyarangwaga n’ubwikunde rwose!

Loti yabonye ahantu heza hafi y’umugi witwaga Sodomu. Hari amazi menshi n’ubwatsi butoshye. Nuko ahitamo aho hantu, yimukirayo we n’umuryango we.

Abantu b’i Sodomu n’abo mu mugi wa Gomora wari hafi yaho, bari babi cyane. Bari bakabije kuba babi, ku buryo Yehova yarimbuye iyo migi. Icyakora Imana yashakaga gukiza Loti n’umuryango we. Ni yo mpamvu yohereje abamarayika babiri kugira ngo babagezeho umuburo ugira uti “mugire vuba! Musohoke muri uyu mugi! Yehova agiye kuwurimbura.”

Loti ntiyahise awuvamo. Yakomeje kuzarira. Ni yo mpamvu abo bamarayika bamufashe ukuboko bamusohorana n’umugore we n’abakobwa be babiri babashyira hanze y’umugi, barababwira bati “muhunge! Mukize ubugingo bwanyu kandi ntimurebe inyuma. Nimureba inyuma murapfa!”

Bageze mu mugi witwaga Sowari, Yehova yagushije kuri Sodomu na Gomora imvura y’amazuku n’umuriro. Iyo migi yombi yararimbutse. Igihe umugore wa Loti yasuzuguraga Yehova agahindukira akareba inyuma, yahindutse inkingi y’umunyu! Ariko Loti n’abakobwa be bararokotse kubera ko bumviye Yehova. Bagomba kuba barababajwe cyane n’uko uwo mugore yasuzuguye Yehova. Icyakora bashimishijwe cyane n’uko bumviye ibyo Yehova yabasabye gukora.

“Mwibuke umugore wa Loti.”​—Luka 17:32