Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 11

Ukwizera kwe kwarageragejwe

Ukwizera kwe kwarageragejwe

Aburahamu yigishije umuhungu we Isaka gukunda Yehova no kwiringira amasezerano ye yose. Ariko igihe Isaka yari afite imyaka hafi 25, Yehova yasabye Aburahamu gukora ikintu cyari kimukomereye cyane. Icyo kintu cyari ikihe?

Imana yabwiye Aburahamu iti “fata Isaka umwana wawe w’ikinege, umutambeho igitambo ku musozi wo mu gihugu cy’i Moriya.” Aburahamu ntiyari azi icyatumye Yehova amusaba gukora ikintu nk’icyo. Icyakora yumviye Yehova.

Aburahamu yazindutse kare mu gitondo afata Isaka n’abagaragu babiri maze bajya ku musozi w’i Moriya. Bamaze gukora urugendo rw’iminsi itatu, batangiye kubona imisozi. Aburahamu yabwiye abo bagaragu be ngo basigare aho, bategereze ko we na Isaka barangiza gutamba igitambo. Aburahamu yakoreye Isaka inkwi hanyuma na we afata icyuma. Isaka yabajije se ati “itungo turi butambeho igitambo riri he?” Aburahamu yaramushubije ati “mwana wa, Yehova arariduha.”

Amaherezo bageze ku musozi, maze bubaka igicaniro. Nuko Aburahamu aboha Isaka amaboko n’amaguru, maze amurambika ku gicaniro.

Aburahamu yafashe icyuma, ariko umumarayika wa Yehova amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu! Ntiwice uwo mwana! Ubu noneho menye ko wizera Imana kuko wari ugiye gutamba umwana wawe ho igitambo.” Hanyuma Aburahamu yabonye imfizi y’intama amahembe yayo yafashwe mu gihuru. Yahise ahambura Isaka amukura ku gicaniro maze agishyiraho ya ntama, aba ari yo atambaho igitambo.

Kuva icyo gihe Yehova yise Aburahamu incuti ye. Waba uzi impamvu? Ni ukubera ko Aburahamu yakoraga ibyo Yehova yamusabaga byose, ndetse n’igihe yabaga adasobanukiwe impamvu.

Yehova yasubiriyemo Aburahamu isezerano rye rigira riti “nzaguha umugisha, kandi nzagwiza urubyaro rwawe.” Ibyo byasobanuraga ko Yehova yari guha umugisha abantu beza bose binyuze ku muryango wa Aburahamu.

“Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”​—Yohana 3:16