Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 12

Yakobo yahawe umurage

Yakobo yahawe umurage

Isaka amaze kugira imyaka 40 yashyingiranywe na Rebeka. Yaramukundaga cyane. Baje kubyara abahungu babiri b’impanga.

Umukuru yitwaga Esawu naho umuto akitwa Yakobo. Esawu yakundaga kwibera mu gasozi, kandi yari umuhigi w’umuhanga. Ariko Yakobo we yakundaga kwibera mu rugo.

Kera umwana w’imfura ni we wahabwaga isambu nini n’amafaranga menshi, iyo se yapfaga. Ibyo ni byo byitwaga umurage. Mu muryango wa Isaka, uwo murage wari kuba ukubiyemo n’amasezerano Yehova yagiranye na Aburahamu. Esawu ntiyitaga kuri ayo masezerano, ariko Yakobo we yari azi ko afite agaciro cyane.

Igihe kimwe, Esawu yatashye ananiwe cyane avuye guhiga. Ageze mu rugo, yumvise ukuntu ibyokurya Yakobo yari atetse byahumuraga cyane, maze aramubwira ati “inzara iranyishe. Wampaye kuri ibyo bitukura utetse!” Yakobo yaramubwiye ati “ndaguhaho, ariko ubanze unsezeranye ko umpa umurage wawe.” Esawu yaramubwiye ati “umurage nta cyo umbwiye! Wutware. Icyo nishakira ni ibyokurya.” Ese utekereza ko ibyo Esawu yakoze birangwa n’ubwenge? Oya. Esawu yatanze ikintu cy’agaciro kenshi akigurana isahani y’isupu.

Igihe Isaka yari ashaje cyane, yagombaga guha umugisha umwana w’imfura. Ariko Rebeka yafashije Yakobo wari muto aba ari we uhabwa umugisha. Esawu abimenye, yarakariye murumuna we cyane maze ashaka kumwica. Isaka na Rebeka bashakaga kurinda Yakobo, nuko baramubwira bati “genda ujye kwa nyokorome Labani, ugumeyo kugeza igihe Esawu azacururuka.” Yakobo yumviye ababyeyi be maze arahunga akiza ubuzima bwe.

“Umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe? Mu by’ukuri se, umuntu yatanga iki kugira ngo acungure ubugingo bwe?”​—Mariko 8:36, 37