Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 13

Yakobo na Esawu biyunga

Yakobo na Esawu biyunga

Yehova yasezeranyije Yakobo ko azamurinda nk’uko yarinze Aburahamu na Isaka. Yakobo yatuye i Harani, ashaka umugore, abyara abana benshi kandi aba umukire cyane.

Amaherezo Yehova yabwiye Yakobo ati “haguruka usubire mu gihugu cyawe.” Nuko Yakobo n’umuryango we batangira urugendo rurerure basubira iwabo. Bakiri mu nzira haza abantu babwira Yakobo bati “umuvandimwe wawe Esawu aje kugusanganira ari kumwe n’abagabo 400!” Yakobo yatinyaga ko Esawu yashakaga kumugirira nabi we n’umuryango we. Nuko asenga Yehova ati “ndakwinginze nkiza mukuru wanjye.” Ku munsi wakurikiyeho, Yakobo yoherereje Esawu intama nyinshi, ihene, inka, ingamiya n’indogobe.

Bigeze nijoro, igihe Yakobo yari wenyine, yabonye umumarayika. Yatangiye gukirana na we. Barakiranye bageza mu gitondo. Nubwo Yakobo yababaye, yanze kumurekura. Uwo mumarayika yaramubwiye ati “ndekura ngende.” Ariko Yakobo yaramubwiye ati “oya, sinkurekura utampaye umugisha.”

Uwo mumarayika yahaye Yakobo umugisha. Yakobo yamenye ko Yehova atari kwemera ko Esawu amugirira nabi.

Muri icyo gitondo, Yakobo yabonye Esawu hakurya ari kumwe n’abagabo 400. Yakobo yagiye imbere, maze yikubita hasi incuro ndwi imbere ya mukuru we. Esawu yarirutse asanganira Yakobo aramuhobera. Abo bavandimwe bombi baraturitse bararira kandi bariyunga. Utekereza ko Yehova yumvise ameze ate igihe yarebaga ukuntu Yakobo yitwaye muri icyo kibazo?

Nyuma yaho Esawu yatashye iwe, Yakobo na we ataha iwe. Yakobo yari afite abahungu 12 bitwaga Rubeni, Simeyoni, Lewi, Yuda, Dani, Nafutali, Gadi, Asheri, Isakari, Zabuloni, Yozefu na Benyamini. Umwe muri abo bahungu, ari we Yozefu, ni we Yehova yaje gukoresha kugira ngo akize ubwoko bwe. Ese uzi uko yamukoresheje? Reka tubirebe.

“Mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza, kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba So wo mu ijuru.”​—Matayo 5:44, 45