Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 15

Yehova ntiyibagiwe Yozefu

Yehova ntiyibagiwe Yozefu

Igihe Yozefu yari muri gereza, umwami wa Egiputa witwaga Farawo yarose inzozi, abura umuntu uzimusobanurira. Umwe mu bagaragu ba Farawo yamubwiye ko Yozefu yashoboraga kuzisobanura. Farawo yahise yohereza abantu bazana Yozefu.

Farawo yaramubajije ati “ese ushobora kunsobanurira inzozi narose?” Yozefu yaramubwiye ati “muri Egiputa hagiye kubaho ibyokurya byinshi mu gihe cy’imyaka irindwi, ariko hazahita hakurikiraho indi myaka irindwi y’inzara. None rero, toranya umuntu w’umunyabwenge ahunike ibyokurya kugira ngo abantu batazicwa n’inzara.” Farawo yaramushubije ati “ni wowe ntoranyije! Uzaba umuntu wa kabiri ukomeye muri Egiputa.” Yozefu yabwiwe n’iki icyo inzozi za Farawo zasobanuraga? Ni Yehova wamufashije.

Yozefu yamaze imyaka irindwi ahunika ibyokurya. Hanyuma inzara yateye ku isi hose, nk’uko Yozefu yari yarabivuze. Abantu baturukaga hirya no hino bakajya kwa Yozefu guhaha ibyokurya. Yakobo, se wa Yozefu, yumvise ko muri Egiputa hari ibyokurya, maze yoherezayo abahungu be icumi ngo bajye guhaha.

Bageze kwa Yozefu, yahise abamenya ariko bo ntibamumenye. Bikubise imbere ye nk’uko yari yarabirose igihe yari akiri muto. Yozefu yifuje kumenya niba abavandimwe be bari bakimufitiye urwango. Yarababwiye ati “muri abatasi. Mwazanywe no kureba aho igihugu kitarinzwe neza.” Baramushubije bati “oya! Duturutse mu gihugu cy’i Kanani. Twavutse turi abavandimwe 12. Umuhererezi yasigaranye na data, naho undi ntakiriho.” Hanyuma Yozefu yarababwiye ati “muzanzanire murumuna wanyu kugira ngo menye ko muvugisha ukuri.” Nuko basubira iwabo kwa se.

Ibyokurya bimaze gushira, Yakobo yongeye kohereza abahungu be muri Egiputa. Icyo gihe bajyanye na murumuna wabo Benyamini. Hanyuma kugira ngo Yozefu agerageze abavandimwe be, yashyize mu mufuka wa Benyamini igikombe cye cy’ifeza maze ashinja abavandimwe be ko bari bacyibye. Igihe abagaragu ba Yozefu babonaga icyo gikombe mu mufuka wa Benyamini, abavandimwe ba Yozefu bose babaye nk’abakubiswe n’inkuba. Binginze Yozefu ngo abe ari bo ahana aho guhana Benyamini.

Ibyo byatumye Yozefu amenya ko abavandimwe be bari barahindutse. Icyo gihe Yozefu ntiyari agishoboye kwiyumanganya. Yaraturitse ararira maze arababwira ati “ndi Yozefu umuvandimwe wanyu. Ese data aracyariho?” Ariko abavandimwe be baratangaye cyane. Yarababwiye ati “ntimubabazwe n’ibyo mwankoreye. Imana ni yo yanyohereje hano kugira ngo nkize ubuzima bwanyu. None nimwihute muzane data.”

Baragiye babwira se iyo nkuru nziza, kandi bamujyana muri Egiputa. Nuko Yozefu yongera kubonana na se nyuma y’imyaka myinshi batabonana.

“Nimutababarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.”​—Matayo 6:15