Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 16

Yobu yari muntu ki?

Yobu yari muntu ki?

Hari umugabo witwaga Yobu wari utuye mu gihugu cya Usi. Yasengaga Yehova kandi yari umukire cyane, afite n’abana benshi. Yagiraga neza, agafasha abakene, abapfakazi n’imfubyi. Ariko se kuba yarakoraga ibyiza bisobanura ko nta kibazo na kimwe yari kuzahura na cyo?

Nubwo Yobu atari abizi, Satani yaramwitegerezaga. Yehova yabajije Satani ati “ese witegereje umugaragu wanjye Yobu? Nta muntu uhwanye na we mu isi. Aranyumvira kandi akora ibyiza.” Satani yashubije Yehova ati “Yobu arakumvira nyine. Uramurinda kandi ukamuha umugisha. Wamuhaye isambu umuha n’amatungo. Bimwake byose maze urebe ko atareka kugusenga.” Yehova yaramubwiye ati “genda ugerageze Yobu. Ariko ntiwemerewe kumwica.” Kuki Yehova yemeye ko Satani agerageza Yobu? Yari yiringiye ko Yobu azatsinda ibyo bigeragezo.

Satani yatangiye guteza Yobu ibyago bitandukanye. Yabanje kohereza abantu bitwaga Abasheba, biba inka za Yobu n’indogobe ze. Hanyuma umuriro watwitse intama ze zose. Abandi bantu bitwaga Abakaludaya bibye ingamiya ze. Abagaragu baragiraga amatungo ye na bo barishwe. Hanyuma yumvise inkuru y’incamugongo. Yumvise ko abana be bari mu birori inzu ikabagwaho bagapfa bose. Yobu yarababaye cyane ariko yakomeje gusenga Yehova.

Satani yashakaga ko Yobu arushaho kubabara. Yatumye arwara ibibyimba ku mubiri wose, kandi yarababaraga cyane. Yobu ntiyari azi impamvu ibyo bintu byose byamugeragaho. Nyamara yakomeje gusenga Yehova. Imana yitegerezaga ibyo byose, kandi yashimishijwe cyane n’uko Yobu yitwaye.

Hanyuma Satani yohereje abagabo batatu ngo bajye kugerageza Yobu. Baramubwiye bati “ugomba kuba warakoze ibyaha ukabihisha. Imana irimo iraguhana.” Yobu yarababwiye ati “nta kibi nakoze.” Icyakora nyuma yaho yatangiye gutekereza ko Yehova ari we wamutezaga ibyo bibazo, maze avuga ko yamurenganyaga.

Umusore witwaga Elihu yari ateze amatwi acecetse. Hanyuma yarababwiye ati “ibyo mwavuze byose ni ibinyoma. Yehova arakomeye cyane kuruta uko dushobora kubyumva. Ntashobora gukora ikintu kibi. Abona ibintu byose kandi afasha abantu gukemura ibibazo byabo.”

Hanyuma Yehova yavugishije Yobu, aramubaza ati “igihe naremaga ijuru n’isi wari he? Kuki uvuga ko nkurenganya? Wowe urivugira gusa, ariko ntuzi uko ibintu byagenze.” Yobu yemeye ko yakosheje, maze aravuga ati “naribeshye. Nari narumvise ibyawe, ariko noneho ubu ndakumenye by’ukuri. Nta cyakunanira. Mbabajwe n’ibyo navuze.”

Ibyo bigeragezo birangiye, Yehova yakijije Yobu indwara, amuha ibirenze ibyo yari atunze mbere. Yobu yabayeho igihe kinini kandi yishimye. Yehova yamuhaye imigisha kuko yari yaramwumviye no mu bihe bigoye. Ese nawe uzigana Yobu ukomeze gusenga Yehova nubwo ibintu byahinduka?

“Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu kandi mwabonye ibyo Yehova yamukoreye hanyuma.”​—Yakobo 5:11