Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 17

Mose yahisemo gusenga Yehova

Mose yahisemo gusenga Yehova

Abakomotse kuri Yakobo ni bo baje kwitwa Abisirayeli. Yakobo na Yozefu bamaze gupfa, hatangiye gutegeka undi Farawo mushya. Yatinyaga ko Abisirayeli bazakomera bakaruta Abanyegiputa. Nuko ahita abagira abacakara. Bakoraga imirimo y’agahato yo kubumba amatafari, bagakora no mu mirima. Ariko uko Abanyegiputa barushagaho kubakandamiza, ni ko barushagaho kwiyongera. Ibyo byarakaje Farawo cyane maze ategeka ko umwana wese w’umuhungu w’Umwisirayeli azajya yicwa akivuka. Ese uriyumvisha ukuntu ibyo byateye Abisirayeli ubwoba?

Umwisirayelikazi witwaga Yokebedi yari afite umwana w’umuhungu mwiza cyane. Yamuhishe mu gatete agashyira ku nkombe y’uruzi rwa Nili. Hanyuma mushiki w’ako kana witwaga Miriyamu yahagaze hafi aho kugira ngo arebe uko biri buze kukagendekera.

Umukobwa wa Farawo yaje kwiyuhagirira muri urwo ruzi, maze abona ka gatete. Yasanzemo uruhinja, arugirira impuhwe. Miriyamu yabajije uwo mukobwa ati “njye kuguhamagarira umugore uzakonkereza uyu mwana?” Uwo mukobwa wa Farawo yaramubwiye ati “ngaho genda!” Miriyamu yahise agenda ahamagara nyina w’uwo mwana ari we Yokebedi. Hanyuma umukobwa wa Farawo yaramubwiye ati “jyana uyu mwana umunyonkereze, nanjye nzajya nguhemba.”

Umwana amaze gukura, Yokebedi yamushyiriye umukobwa wa Farawo, maze amwita Mose, amurera nk’umwana we bwite. Mose yakuriye mu rugo rw’umwami kandi yabonaga icyo yashakaga cyose. Ariko Mose ntiyigeze yibagirwa Yehova. Yari azi neza ko atari Umunyegiputa ahubwo ko yari Umwisirayeli. Yahisemo gukorera Yehova.

Mose amaze kugira imyaka 40, yahisemo gufasha bene wabo. Igihe Mose yabonaga Umunyegiputa akubita Umwisirayeli w’umucakara, yakubise uwo Munyegiputa aramwica, amutaba mu musenyi. Farawo abimenye, yashatse kwica Mose. Mose yahise ahungira mu gihugu cy’i Midiyani, ariko Yehova yakomeje kumurindira aho yahungiye.

“Kwizera ni ko kwatumye Mose . . . yanga kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo, agahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana.”​—Abaheburayo 11:24, 25