Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 19

Ibyago bitatu bya mbere

Ibyago bitatu bya mbere

Abisirayeli bakoreshwaga imirimo y’agahato. Yehova yohereje Mose na Aroni kwa Farawo ngo bamubwire bati “reka ubwoko bwanjye bugende bunkorere umunsi mukuru mu butayu.” Farawo yabashubije yirase ati “ibyo Yehova avuga nta cyo bimbwiye, kandi sinzareka Abisirayeli ngo bagende.” Ahubwo Farawo yabahaye imirimo ivunanye kurusha iya mbere. Yehova yiyemeje guha Farawo isomo atazibagirwa. Waba uzi uko yabigenje? Yateje Abanyegiputa ibyago icumi. Yabwiye Mose ati “Farawo yanze kunyumvira. Ejo mu gitondo azaba ari ku ruzi rwa Nili. Uzamusangeyo umubwire ko amazi yose yo mu ruzi rwa Nili agiye guhinduka amaraso kuko yanze ko ubwoko bwanjye bugenda.” Mose yarumviye ajya kwa Farawo. Farawo yiboneye Aroni akubita inkoni ye mu ruzi rwa Nili, amazi yose ahinduka amaraso. Uruzi rwa Nili rwatangiye kunuka n’amafi arapfa, abantu babura amazi yo kunywa. Icyakora Farawo yakomeje kwanga ko Abisirayeli bagenda.

Nyuma y’iminsi irindwi, Yehova yongeye gutuma Mose kwa Farawo ngo amubwire ati “nutemera ko ubwoko bwanjye bugenda, Egiputa izuzura ibikeri.” Aroni yatunze inkoni ye hejuru, maze ibikeri bikwira mu gihugu cyose. Abantu basangaga ibikeri mu mazu yabo, mu buriri bwabo no mu masahani yabo. Ahantu hose hari ibikeri! Farawo yasabye Mose ngo yinginge Yehova ahagarike icyo cyago. Farawo yamwijeje ko yari kureka Abisirayeli bakagenda. Yehova yahagaritse icyo cyago, maze Abanyegiputa barunda intumbi z’ibikeri, bagira ibirundo byinshi cyane. Nuko igihugu gitangira kunuka. Ariko nanone Farawo yanze ko Abisirayeli bagenda.

Hanyuma Yehova yabwiye Mose ati “Aroni nakubite inkoni ye mu mukungugu wo hasi, urahinduka imibu.” Ako kanya imibu yakwiriye mu gihugu hose. Abagaragu ba Farawo baramubwiye bati “iki cyago tugitejwe n’Imana.” Ariko Farawo yanze kureka Abisirayeli ngo bagende.

“Ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n’imbaraga zanjye, na bo bazamenya ko izina ryanjye ari Yehova.”​—Yeremiya 16:21