Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 22

Igitangaza cyo ku Nyanja Itukura

Igitangaza cyo ku Nyanja Itukura

Farawo akimara kumva ko Abisirayeli bavuye muri Egiputa, yicujije impamvu yabaretse bakagenda. Yategetse ingabo ze ati “mutegure amagare yanjye yose y’intambara, maze tubakurikire! Ntitwagombaga kubareka ngo bagende.” We n’ingabo ze bahise bakurikira Abisirayeli.

Yehova yayoboraga ubwoko bwe, ku manywa agakoresha igicu, nijoro agakoresha umuriro. Yabajyanye ku Nyanja Itukura, arababwira ngo abe ari ho bakambika.

Hanyuma Abisirayeli babonye Farawo n’ingabo ze babakurikiye. Bari hagati y’inyanja n’ingabo z’Abanyegiputa. Babwiye Mose bati “turapfuye wee! Iyo uturekera muri Egiputa.” Ariko Mose yarababwiye ati “ntimugire ubwoba. Mutegereze murebe uko Yehova ari budukize.” Mose yiringiraga Yehova rwose!

Yehova yabwiye Abisirayeli ngo bahaguruke bagende. Iryo joro Yehova yimuye cya gicu agishyira hagati y’Abisirayeli n’Abanyegiputa. Ku ruhande rw’Abanyegiputa hari umwijima. Ariko ku ruhande rw’Abisirayeli hari umucyo.

Yehova yasabye Mose kurambura ukuboko kwe hejuru y’inyanja. Hanyuma Yehova yatumye umuyaga ukomeye uhuha ijoro ryose. Inyanja yigabanyijemo kabiri maze habonekamo inzira. Abisirayeli bambutse banyuze ku butaka bwumutse, bakikijwe n’inkuta z’amazi y’inyanja.

Ingabo za Farawo zakurikiye Abisirayeli. Hanyuma Yehova yateje urujijo muri izo ngabo, kandi akura inziga ku magare yazo. Izo ngabo zaratatse ziti “nimuze duhunge! Yehova ari kubarwanirira.”

Yehova yabwiye Mose ati “rambura ukuboko kwawe hejuru y’inyanja.” Amazi yahise arengera ingabo z’Abanyegiputa. Farawo yapfanye n’ingabo ze zose, ntiharokoka n’umwe.

Ariko Abisirayeli bambutse inyanja nta kibazo, basingiza Imana baririmba bati “ririmbira Yehova kuko yashyizwe hejuru cyane. Yaroshye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho.” Igihe abantu baririmbaga, abagore bari bafite amashako babyina. Bose bari bishimye kuko bari babonye umudendezo.

“Dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti ‘Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?’”​—Abaheburayo 13:6