Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 23

Isezerano bagiranye na Yehova

Isezerano bagiranye na Yehova

Abisirayeli bavuye muri Egiputa, nyuma y’amezi abiri bagera ku musozi wa Sinayi, aba ari ho bakambika. Yehova yasabye Mose ngo amusange kuri uwo musozi, aramubwira ati “nakijije Abisirayeli. Nibanyumvira, bagakurikiza amategeko yanjye, bazaba ubwoko bwanjye bwihariye.” Mose yaramanutse abwira Abisirayeli ibyo Yehova yari yamubwiye. Babyakiriye bate? Barashubije bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora.”

Mose yasubiye ku musozi. Agezeyo, Yehova yaramubwiye ati “ku munsi wa gatatu, nzabavugisha. Uburire abantu ntihagire uzamuka ku musozi wa Sinayi.” Mose yaramanutse, abwira Abisirayeli ngo bitegure kumva ibyo Yehova azababwira.

Nyuma y’iminsi itatu, Abisirayeli babonye imirabyo n’igicu cyijimye kuri uwo musozi. Bumvise inkuba zikubita n’ijwi ry’ihembe rirenga. Hanyuma Yehova yaje kuri uwo musozi ari mu muriro. Abisirayeli bagize ubwoba bwinshi, bahinda umushyitsi. Umusozi wose wuzuye umwotsi kandi uratigita cyane. Ijwi ry’ihembe ryakomezaga kwiyongera, rirushaho kurangurura cyane. Hanyuma Imana yaravuze iti “ndi Yehova. Ntimugasenge izindi mana.”

Mose yasubiye ku musozi, Yehova amuha amategeko yafashaga abantu kumenya uko bagombaga gusenga n’uko bagombaga kwitwara. Mose yanditse ayo mategeko maze ayasomera Abisirayeli. Nuko basezeranya Imana bati “ibyo Yehova adusaba byose tuzabikora.” Abisirayeli bagiranye n’Imana isezerano. Ariko se bari kuzarisohoza?

“Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.”​—Matayo 22:37