Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 25

Ihema ryo gusengeramo

Ihema ryo gusengeramo

Igihe Mose yari ku musozi wa Sinayi, Yehova yamusabye kubaka ihema ridasanzwe ryitwaga ihema ry’ibonaniro, kugira ngo Abisirayeli bajye bamusengeramo. Bari kujya baryimukana aho bari kujya hose.

Yehova yabwiye Mose ati “bwira abantu batange ibyo bashoboye kugira ngo hubakwe ihema ry’ibonaniro.” Abisirayeli batanze imikufi, zahabu, ifeza, imiringa n’andi mabuye y’agaciro. Batanze ubwoya, ubudodo bwiza, impu z’inyamaswa n’ibindi byinshi. Batanze ibintu byinshi cyane kugeza ubwo Mose ababwiye ati “birahagije! Ntimuzane ibindi.”

Abagabo n’abagore b’abahanga ni bo bubatse iryo hema ry’ibonaniro. Yehova yabahaye ubwenge bwo gukora iyo mirimo. Hari abakaragaga ubudodo bakaboha imyenda, cyangwa bakayiteramo amabara. Hari n’abatunganyaga amabuye y’umurimbo, abandi bagacura ibintu muri zahabu, naho abandi bakabaza ibiti.

Abantu bubatse ihema ry’ibonaniro nk’uko Yehova yari yabibabwiye. Baboshye umwenda mwiza wagabanyaga iryo hema mo ibice bibiri, kimwe cyitwaga Ahera n’ikindi cyitwa Ahera Cyane. Mu gice cy’Ahera Cyane harimo isanduku y’isezerano. Yari ikozwe mu mbaho zisize zahabu. Mu gice cyitwaga Ahera harimo igitereko cy’amatara gicuzwe muri zahabu, ameza n’igicaniro cyo koserezaho imibavu. Mu rugo rw’urusengero hari igikarabiro gikozwe mu muringa, n’igicaniro kinini. Isanduku y’isezerano yibutsaga Abisirayeli ko basezeranyije Yehova ko bazajya bamwumvira. Uzi isezerano icyo ari cyo? Ni ukubwira umuntu ko uzamukorera ikintu runaka.

Yehova yatoranyije Aroni n’abahungu be ngo babe abatambyi mu ihema ry’ibonaniro. Bagombaga kuryitaho kandi bakaritambiramo ibitambo. Umutambyi mukuru Aroni, ni we wenyine wari wemerewe kwinjira Ahera Cyane. Yinjiragamo rimwe mu mwaka, agatamba igitambo cy’ibyaha bye, iby’umuryango we n’iby’ishyanga ryose.

Abisirayeli bubatse ihema ry’ibonaniro nyuma y’umwaka umwe gusa bavuye muri Egiputa. Bari babonye ahantu bazajya basengera Yehova.

Yehova yujuje iryo hema ikuzo rye, n’igicu kiboneka hejuru yaryo. Iyo igicu cyabaga kiri hejuru y’iryo hema, Abisirayeli bagumaga aho bari. Ariko iyo igicu cyavaga kuri iryo hema, bamenyaga ko bagomba kugenda. Bashinguraga ihema bagakurikira icyo gicu.

“Nuko numva ijwi riturutse kuri ya ntebe y’ubwami, rirangurura rigira riti ‘dore ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. Izaturana na bo kandi na bo bazaba abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo.’”​—Ibyahishuwe 21:3