Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 26

Abatasi cumi na babiri

Abatasi cumi na babiri

Abisirayeli bavuye ku musozi wa Sinayi banyura mu butayu bwa Parani bagera ahantu hitwa i Kadeshi. Yehova yabwiye Mose ati “ohereza abagabo 12 bajye gutata igihugu cy’i Kanani ngiye guha Abisirayeli, utoranye umugabo umwe muri buri muryango.” Mose yatoranyije abagabo 12, arababwira ati “mujye i Kanani murebe niba ubutaka bwaho bwera. Murebe niba abantu baho ari abanyambaraga cyangwa ari abanyantege nke, niba batuye mu mahema cyangwa mu migi.” Muri abo batasi 12 bagiye i Kanani, harimo Yosuwa na Kalebu.

Abo batasi bagarutse nyuma y’iminsi 40, bazanye imbuto z’amakomamanga, imitini n’imizabibu. Baravuze bati “ni igihugu cyiza. Ariko abantu baho ni abanyambaraga kandi batuye mu migi igoswe n’inkuta ndende.” Icyakora Kalebu yarababwiye ati “dushobora kubanesha. Nimuze duhite tubatera.” Ese uzi impamvu Kalebu yavuze atyo? Ni ukubera ko we na Yosuwa bizeraga Yehova. Ariko abandi batasi icumi bo baravuze bati “oya! Ni abantu barebare cyane kandi banini! Twabonaga tumeze nk’ibihore imbere yabo.”

Abisirayeli bacitse intege. Batangiye kwitotomba bati “nimuze twishyirireho undi mutware twisubirire muri Egiputa. Ntidushaka kujya muri icyo gihugu ngo batwicireyo.” Yosuwa na Kalebu barababwiye bati “ntimusuzugure Yehova kandi ntimutinye. Yehova azaturinda.” Ariko Abisirayeli banze kumva, ahubwo bashaka kwica Yosuwa na Kalebu!

Yehova yakoze iki? Yabwiye Mose ati “nabakoreye ibintu byinshi cyane, ariko baracyansuzugura. Bazaguma mu butayu imyaka 40 kandi ni ho bazapfira. Abana babo na Yosuwa na Kalebu, ni bo bonyine bazinjira mu Gihugu cy’Isezerano.”

“Ni iki gitumye mukuka umutima mwa bafite ukwizera guke mwe?”​—Matayo 8:26