Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 27

Bigometse kuri Yehova

Bigometse kuri Yehova

Igihe Abisirayeli bari mu butayu, Kora, Datani na Abiramu n’abandi 250 bigometse kuri Mose. Baramubwiye bati “turabarambiwe! Kuki ari wowe ugomba kutuyobora na Aroni akaba umutambyi mukuru? Yehova ari kumwe natwe twese, ntari kumwe nawe na Aroni gusa.” Ibyo byababaje Yehova. Yabonaga ko ari we bari bigometseho.

Mose yabwiye Kora n’abari bamushyigikiye ati “ejo muzaze ku ihema ry’ibonaniro, mufite ibyotero byanyu biriho umubavu. Yehova azatwereka uwo yatoranyije.”

Bukeye bwaho, Kora n’abandi 250 basanze Mose ku ihema ry’ibonaniro. Bosheje imibavu nk’aho ari abatambyi. Yehova yabwiye Mose na Aroni ati “mwitandukanye na Kora na bagenzi be.”

Kora yari yasanze Mose ku ihema ry’ibonaniro, ariko Datani, Abiramu n’abagize imiryango yabo bo banze kujyayo. Yehova yabwiye Abisirayeli kwitarura ihema rya Kora, Datani na Abiramu. Abisirayeli bahise bigirayo. Datani, Abiramu n’imiryango yabo bahagaze iruhande rw’amahema yabo. Ubutaka bwahise bwasama burabamira! Naho Kora na ba bagabo 250 bari ku ihema ry’ibonaniro, umuriro waturutse kuri Yehova urabakongora.

Hanyuma Yehova yabwiye Mose ati “fata inkoni y’umutware wa buri muryango uyandikeho izina rye. Ariko ku nkoni y’umuryango wa Lewi, wandikeho izina rya Aroni. Uzazishyire mu ihema ry’ibonaniro, inkoni y’umuntu nzatoranya izameraho indabyo.”

Bukeye bwaho, Mose yazanye inkoni zose azereka abatware bose. Inkoni ya Aroni yari yamezeho indabyo kandi iriho imbuto zihishije z’igiti cy’umuluzi. Yehova yari agaragaje ko yatoranyije Aroni ngo abe umutambyi mukuru.

“Mwumvire ababayobora kandi muganduke.”​—Abaheburayo 13:17