Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 29

Yehova atoranya Yosuwa

Yehova atoranya Yosuwa

Mose yari amaze imyaka myinshi ayoboye Abisirayeli, ariko yari hafi gupfa. Yehova yaramubwiye ati “si wowe uzageza Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano. Ariko nzakikwereka.” Mose yasabye Yehova gutoranya undi muyobozi mushya wari kwita ku bwoko bwe. Yehova yaramubwiye ati “genda ubwire Yosuwa ko ari we natoranyije.”

Mose yabwiye abantu bose ko yari agiye gupfa kandi ko Yehova yari yatoranyije Yosuwa ngo abayobore abageze mu Gihugu cy’Isezerano. Hanyuma Mose yabwiye Yosuwa ati “ntugire ubwoba. Yehova azagufasha.” Nyuma yaho gato, Mose yagiye mu mpinga z’umusozi wa Nebo, maze Yehova amwereka igihugu yari yarasezeranyije Aburahamu, Isaka na Yakobo. Mose yapfuye afite imyaka 120.

Yehova yabwiye Yosuwa ati “haguruka wambuke Yorodani ujye i Kanani. Nzagufasha nk’uko nafashije Mose. Uzajye usoma Amategeko yanjye buri munsi. Ntutinye. Gira ubutwari. Genda ukore ibyo nagutegetse.”

Yosuwa yohereje abatasi babiri mu mugi wa Yeriko. Mu nkuru ikurikira, tuzamenya byinshi ku byahabereye. Igihe abo batasi bagarukaga, bavuze ko cyari igihe cyiza cyo kwinjira i Kanani. Bukeye bwaho, Yosuwa yasabye abantu bose kwimuka. Hanyuma yasabye abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano kujya imbere bakayobora abantu kuri Yorodani. Amazi ya Yorodani yari yarenze inkombe. Ariko igihe abatambyi bakandagizaga ibirenge byabo mu mazi, uruzi rwahise ruhagarara rwigabanyamo kabiri! Abo batambyi bahagaze hagati muri Yorodani, Abisirayeli barambuka. Ese utekereza ko icyo gitangaza cyabibukije ibyo Yehova yari yarakoreye ku Nyanja Itukura?

Amaherezo, Abisirayeli bageze mu Gihugu cy’Isezerano. Bashoboraga kubaka amazu n’imigi, bagahinga, bagatera imizabibu n’ibiti byera imbuto. Cyari igihugu gitemba amata n’ubuki.

“Yehova ntazabura kukuyobora iteka no guhaza ubugingo bwawe, ndetse n’igihe uzaba uri mu gihugu cyakakaye.”​—Yesaya 58:11