Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 31

Yosuwa n’Abagibeyoni

Yosuwa n’Abagibeyoni

Inkuru y’ibyabereye i Yeriko yageze mu bihugu byose by’i Kanani. Abami baho bishyize hamwe kugira ngo barwanye Abisirayeli. Icyakora Abagibeyoni bo bigiriye indi nama. Bambaye imyenda ishaje cyane basanga Yosuwa, baramubwira bati “duturutse mu gihugu cya kure. Twumvise ibyo Yehova yabakoreye byose muri Egiputa n’i Mowabu. None mudusezeranye ko mutazadutera, natwe tuzaba abagaragu banyu.”

Yosuwa yemeye ibyo bamubwiye abasezeranya ko atazabatera. Nyuma y’iminsi itatu, yamenye ko burya batari baturutse kure, ahubwo ko bari batuye hafi aho mu gihugu cya Kanani. Yosuwa yabajije abo Bagibeyoni ati “kuki mwatubeshye?” Baramushubije bati “twagize ubwoba kuko twamenye ko Imana yanyu Yehova ibarwanirira. Turabinginze ntimutwice.” Yosuwa yubahirije ibyo yabasezeranyije, ntiyagira icyo abatwara.

Bidatinze, abami batanu b’i Kanani n’ingabo zabo bateye Abagibeyoni. Yosuwa n’ingabo ze bagenze ijoro ryose bagiye kubatabara. Urugamba rwatangiye mu gitondo cya kare, bigeze aho Abanyakanani bakwira imishwaro. Aho bahungiraga hose Yehova yabagushagaho amahindu manini aturutse mu ijuru. Hanyuma Yosuwa yasabye Yehova guhagarika izuba ngo ritarenga. Kuki yasabye Yehova guhagarika izuba kandi bitari byarigeze bibaho? Ni ukubera ko yiringiraga Yehova cyane. Izuba ntiryigeze rirenga, kugeza igihe Abisirayeli batsindiye bidasubirwaho abami b’Abanyakanani n’ingabo zabo.

“Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya, kuko ibirenze kuri ibyo bituruka ku mubi.”​—Matayo 5:37