Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 33

Rusi na Nawomi

Rusi na Nawomi

Muri Isirayeli hateye inzara, maze Umwisirayelikazi witwaga Nawomi asuhukira i Mowabu ari kumwe n’umugabo we n’abahungu babo babiri. Umugabo wa Nawomi yaje gupfa. Abahungu be bashatse abagore b’Abamowabukazi, bitwaga Rusi na Orupa. Ikibabaje ni uko abo bahungu ba Nawomi na bo baje gupfa.

Nawomi amaze kumva ko inzara yarangiye muri Isirayeli, yiyemeje gusubirayo. Rusi na Orupa bajyanye na we, ariko bakiri mu nzira Nawomi arababwira ati “mwabereye abagore beza abahungu banjye, nanjye mumbera abakazana beza. Ariko ndashaka ko musubira iwanyu i Mowabu, mugashaka abagabo.” Baramushubije bati “turagukunda! Ntidushaka kugusiga.” Nawomi yakomeje kubabwira ngo bagende. Amaherezo, Orupa yasubiye iwabo, ariko Rusi we agumana na Nawomi. Nawomi yaramubwiye ati “dore Orupa asubiye mu bantu bo mu bwoko bwanyu n’imana zanyu. Mukurikire mujyane.” Rusi yaramubwiye ati “sinzagusiga. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, kandi Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye.” Ese utekereza ko Nawomi yumvise ameze ate igihe Rusi yamubwiraga ayo magambo?

Rusi na Nawomi bageze muri Isirayeli mu isarura ry’ingano za sayiri. Rusi yagiye guhumba mu murima w’umugabo witwaga Bowazi wari umuhungu wa Rahabu. Bowazi yari yarumvise ko Rusi yari Umumowabukazi kandi ko yari yarabereye indahemuka Nawomi. Yategetse abakozi be ngo bajye basiga amahundo y’ingano menshi kugira ngo Rusi ayahumbe.

Kuri uwo mugoroba, Nawomi yabajije Rusi ati “uyu munsi wahumbye mu murima wa nde?” Rusi yaramushubije ati “nahumbye mu murima wa Bowazi.” Nawomi yaramubwiye ati “Bowazi ni mwene wabo w’umugabo wanjye. Uzakomeze guhumba mu murima we n’abandi bakobwa. Nta wuzakwendereza.”

Rusi yakomeje guhumba mu murima wa Bowazi kugeza isarura rirangiye. Bowazi yabonye ko Rusi yari umugore w’intangarugero wakoranaga umwete. Muri icyo gihe, iyo umugabo yapfaga atarabyara, umuntu wo mu muryango we yashakanaga n’umugore we. Ni yo mpamvu Bowazi na we yashakanye na Rusi. Babyaranye umwana w’umuhungu bamwita Obedi, kandi yabaye sekuru w’Umwami Dawidi. Incuti za Nawomi zarishimye cyane. Zaramubwiye ziti “Yehova yaguhaye Rusi wakubereye umukazana mwiza, none dore ubonye n’umwuzukuru. Yehova nasingizwe.”

“Habaho incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe.”​—Imigani 18:24