Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 34

Gideyoni atsinda Abamidiyani

Gideyoni atsinda Abamidiyani

Abisirayeli barongeye batera Yehova umugongo batangira gusenga imana z’ibinyoma. Ibyo byatumye Abamidiyani bamara imyaka irindwi basahura amatungo y’Abisirayeli, bakangiza n’imyaka yabaga iri mu mirima. Abisirayeli bihishaga Abamidiyani mu misozi no mu buvumo. Binginze Yehova ngo abakize. Nuko Yehova yohereza umumarayika ngo ajye kureba umusore witwaga Gideyoni. Uwo mumarayika yabwiye Gideyoni ati “Yehova yagutoranyije ngo ube umurwanyi w’intwari.” Gideyoni yaramubajije ati “nakiza nte Abisirayeli? Nta cyo ndi cyo.”

Gideyoni yari kwemezwa n’iki ko Yehova ari we wamutoranyije? Yashyize ubwoya ku mbuga bahuriraho maze abwira Yehova ati “mu gitondo, ninsanga ikime cyatonze kuri ubu bwoya ariko ubutaka bugakomeza kumuka, ndamenya ko ushaka ko nkiza Abisirayeli.” Bukeye bwaho, yasanze ubwoya butose cyane, ariko ubutaka bwumutse! Icyakora, Gideyoni yasabye ko umunsi ukurikiraho yasanga ubwoya bwumutse ariko ubutaka butose. Igihe ibyo byabaga, Gideyoni yamenye neza ko ari we Yehova yari yahisemo. Yahise akoranya ingabo ze ngo arwanye Abamidiyani.

Yehova yabwiye Gideyoni ati “ndatuma Abisirayeli batsinda. Ariko kubera ko ufite ingabo nyinshi, mushobora kwibeshya ko ari mwe ubwanyu mwatsinze urwo rugamba. None rero bwira umuntu wese ufite ubwoba yisubirire mu rugo.” Abasirikare 22.000 bahise bataha, hasigara 10.000. Yehova yaramubwiye ati “abasirikare baracyari benshi. Bajyane ku mugezi ubabwire banywe amazi. Usigarane gusa abari bunywe amazi ariko banareba aho umwanzi aturuka.” Abasirikare 300 ni bo bonyine banyoye amazi baniteguye kurwana. Yehova yamusezeranyije ko abo basirikare bake bari gutsinda ingabo z’Abamidiyani zageraga ku 135.000.

Muri iryo joro, Yehova yabwiye Gideyoni ati “haguruka utere Abamidiyani!” Gideyoni yahaye buri musirikare ihembe n’ikibindi kirimo ifumba igurumana. Yarababwiye ati “murebe ibyo nkora namwe abe ari byo mukora.” Gideyoni yavugije ihembe rye, akubita hasi ikibindi maze azamura ifumba arangurura ijwi agira ati “inkota ni iya Yehova na Gideyoni!” Ba basirikare 300 bose babigenje batyo. Abamidiyani bagize ubwoba, bakwira imishwaro. Baguye mu rujijo batangira kwicana. Icyo gihe nabwo, Yehova yari yongeye gufasha Abisirayeli gutsinda abanzi babo.

“Kugira ngo imbaraga zirenze izisanzwe zibe iz’Imana, zidaturutse kuri twe.”​—2 Abakorinto 4:7