Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 36

Isezerano rya Yefuta

Isezerano rya Yefuta

Abisirayeli bongeye gutera Yehova umugongo, batangira gusenga imana z’ibinyoma. Ariko izo mana ntizabakijije igihe Abamoni babateraga. Abisirayeli bamaze imyaka myinshi babayeho nabi, amaherezo babwira Yehova bati “twaracumuye. Turakwinginze, dukize abanzi bacu.” Abisirayeli bamenaguye ibigirwamana byabo, bongera gusenga Yehova. Yehova ntiyifuzaga gukomeza kubabona babayeho nabi.

Yehova yatoranyije umugabo w’intwari witwaga Yefuta ngo abayobore mu rugamba rwo kurwanya Abamoni. Yefuta yabwiye Yehova ati “nudufasha tugatsinda uru rugamba, ngusezeranyije ko nzaguha umuntu wa mbere uzasohoka mu nzu yanjye aje kunsanganira.” Yehova yumvise isengesho rya Yefuta amufasha gutsinda urwo rugamba.

Yefuta agarutse mu rugo, umukobwa we ari na we mwana wenyine yari yarabyaye, ni we waje kumusanganira bwa mbere. Yaje kumusanganira abyina kandi avuza ishako. Yefuta yari gukora iki? Yibutse isezerano rye maze aravuga ati “ayii mukobwa wanjye! Unshenguye umutima. Nahigiye Yehova umuhigo. Kugira ngo mpigure uwo muhigo, ngomba kukohereza i Shilo kumukorera.” Umukobwa we yaramubwiye ati “data, niba warahigiye Yehova umuhigo ugomba kuwuhigura. Icyo nkwisabira ni uko wandeka nkajya mu misozi nkamarana amezi abiri n’abakobwa b’incuti zanjye. Hanyuma nzagaruka njyeyo.” Umukobwa wa Yefuta yakoreye Yehova mu budahemuka ubuzima bwe bwose ari mu ihema ry’ibonaniro. Buri mwaka, incuti ze zazaga kumusura i Shilo.

“Ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye.”​—Matayo 10:37