Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 38

Yehova yahaye Samusoni imbaraga

Yehova yahaye Samusoni imbaraga

Abisirayeli benshi bongeye gusenga ibigirwamana bituma Yehova yemera ko Abafilisitiya babakandamiza. Icyakora, hari Abisirayeli bari bagikunda Yehova. Umwe muri bo ni umugabo witwaga Manowa. We n’umugore we nta mwana bagiraga. Umunsi umwe, Yehova yohereje umumarayika kureba umugore wa Manowa. Uwo mumarayika yaramubwiye ati “uzabyara umwana w’umuhungu. Ni we uzakiza Abisirayeli Abafilisitiya. Azaba Umunaziri.” Ese uzi Abanaziri? Abanaziri bari abakozi bihariye ba Yehova. Ntibari bemerewe kwiyogoshesha umusatsi.

Manowa n’umugore we baje kubyara umuhungu, bamwita Samusoni. Amaze gukura, Yehova yatumye agira imbaraga nyinshi. Samusoni yashoboraga kwica intare akoresheje amaboko ye gusa. Igihe kimwe, Samusoni wenyine yishe Abafilisitiya 30. Abafilisitiya baramwangaga cyane bagahora bashaka uko bazamwica. Hari igihe yari yaraye i Gaza, baza nijoro bamutegera ku marembo y’umugi kugira ngo nibucya bamwice. Ariko bigeze mu gicuku, Samusoni yarabyutse afata inzugi z’amarembo y’umugi azishingurana n’ibikingi byazo. Yabishyize ku rutugu abizamukana mu mpinga y’umusozi uteganye n’i Heburoni!

Nyuma yaho, Abafilisitiya babwiye umukobwa w’incuti ye witwaga Delila bati “turaguha ibiceri by’ifeza igihumbi n’ijana numenya aho imbaraga ze ziva. Turashaka kumufata tukamufunga.” Delila yarabyemeye kuko yifuzaga ayo mafaranga. Samusoni yabanje kwanga kumubwira aho imbaraga ze zavaga. Ariko yakomeje kumwinginga kugeza igihe yamumeneye ibanga akabimubwira. Yaramubwiye ati “umusatsi wanjye ntiwigeze wogoshwa kuko ndi Umunaziri. Baramutse banyogoshe, imbaraga zanjye zashira.” Samusoni yari akoze ikosa rikomeye cyane.

Delila yahise abwira Abafilisitiya ati “namenye ibanga rye!” Yasinzirije Samusoni ku bibero bye, maze ahamagara umuntu aramwogosha. Delila yabwiye Samusoni ati “Samusoni, Abafilisitiya baragufashe!” Samusoni yarakangutse, ariko imbaraga ze zari zashize. Abafilisitiya baramufashe, bamunogoramo amaso maze baramufunga.

Umunsi umwe, Abafilisitiya benshi cyane bateraniye mu rusengero rw’imana yabo Dagoni, barasakuza bati “imana yacu yaduhaye Samusoni! Mumuzane adusetse.” Bamuhagaritse hagati y’inkingi ebyiri bakajya bamuseka. Samusoni yatakambiye Yehova ati “Yehova, ndakwinginze mpa imbaraga ubwa nyuma.” Umusatsi we wari warongeye gukura. Yahise asunika izo nkingi ebyiri n’imbaraga ze zose. Nuko inzu yose ihita igwa, abari aho bose barapfa ndetse na Samusoni arapfa.

“Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”​—Abafilipi 4:13