Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 40

Dawidi na Goliyati

Dawidi na Goliyati

Yehova yabwiye Samweli ati “jya mu rugo rwa Yesayi. Umwe mu bahungu be ni we uzaba umwami wa Isirayeli.” Nuko Samweli ajya kwa Yesayi. Akibona umuhungu mukuru yaribwiye ati “nta gushidikanya, ni uyu nguyu.” Ariko Yehova yamubwiye ko atari we. Yehova yaramubwiye ati “ndeba ibiri mu mutima w’umuntu, si ibigaragarira amaso.”

Yesayi yazaniye Samweli abana be batandatu. Ariko Samweli aravuga ati “muri aba nta n’umwe Yehova yatoranyije. Ese nta bandi bahungu ufite?” Yesayi yaramushubije ati “mfite undi ari we bucura. Yitwa Dawidi. Yagiye kuragira intama.” Dawidi amaze kwinjira, Yehova yabwiye Samweli ati “ni uyu!” Samweli yasutse amavuta ku mutwe wa Dawidi, aramwimika ngo azabe umwami wa Isirayeli.

Abisirayeli bamaze igihe barwana n’Abafilisitiya. Abafilisitiya bari bafite umusirikare munini cyane witwaga Goliyati. Buri munsi Goliyati yatukaga Abisirayeli. Yarababwiraga ati “nimwitoranyemo uw’intwari muri mwe aze turwane. Nanyica, tuzaba abagaragu banyu. Ariko nanjye nimwica, muzaba abagaragu bacu.”

Dawidi yaje aho ingabo z’Abisirayeli zari zikambitse agemuriye bakuru be bari abasirikare. Yumvise ibyo Goliyati yavugaga maze aravuga ati “ndarwana na we!” Umwami Sawuli yaramubwiye ati “uracyari umwana.” Ariko Dawidi yaramushubije ati “Yehova azamfasha.”

Sawuli yahaye Dawidi imyenda ye ya gisirikare, ariko Dawidi aravuga ati “sinashobora kurwana nambaye ibi bintu.” Dawidi yafashe umuhumetso, maze ajya ku kagezi, atoranya utubuyenge dutanu adushyira mu ruhago maze yiruka asanga Goliyati. Goliyati yaramubwiye ati “ngwino hano wa kana we, nkubagire ibisiga byo mu kirere, nkugabize inyamaswa zo mu gasozi.” Dawidi ntiyagize ubwoba. Yaramushubije ati “unteye witwaje inkota n’icumu, ariko jye nguteye mu izina rya Yehova. Nturwana natwe, ahubwo urarwana n’Imana. Abari aha bose bagiye kwibonera ko Yehova akomeye kuruta inkota cyangwa icumu. Arabatugabiza mwese.”

Dawidi yafashe ibuye arishyira mu muhumetso ararizunguza cyane. Yehova yaramufashije iryo buye riragenda rikocora Goliyati mu gahanga riteberamo. Uwo mugabo wari munini cyane yahise agwa yubamye. Dawidi yarirutse afata inkota ya Goliyati aba ari yo amwicisha, nuko Abafilisitiya babibonye barahunga. Ese nawe wiringira Yehova nka Dawidi?

“Ku bantu ibyo ntibishoboka, ariko si ko bimeze ku Mana, kuko ku Mana ibintu byose bishoboka.”​—Mariko 10:27