Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 41

Dawidi na Sawuli

Dawidi na Sawuli

Dawidi amaze kwica Goliyati, Umwami Sawuli yamugize umugaba w’ingabo ze. Dawidi yatsinze intambara nyinshi bituma amenyekana cyane. Iyo Dawidi yabaga avuye ku rugamba, abagore bazaga kumusanganira babyina banaririmba bati “Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica ibihumbi bibarirwa muri za mirongo!” Sawuli yagize ishyari ashaka kwica Dawidi.

Dawidi yari azi gucuranga neza cyane. Umunsi umwe, ubwo Dawidi yacurangaga inanga, Umwami Sawuli yamuteye icumu yari afite. Dawidi yahise yitaza, icumu rifata ku rukuta. Nyuma yaho, Sawuli yagiye agerageza kwica Dawidi kenshi. Ibyo byatumye Dawidi ahunga ajya kwihisha mu butayu.

Sawuli yafashe abasirikare 3.000 ajya guhiga Dawidi. Yinjiye mu buvumo Dawidi n’ingabo ze bari bihishemo. Ingabo za Dawidi zaramwongoreye ziti “ubonye uburyo bwo kwica Sawuli.” Dawidi yagiye yomboka akeba agatambaro ku ikanzu ya Sawuli. Icyakora Sawuli ntiyabimenye. Nyuma yaho, Dawidi yababajwe n’uko atari yubashye umwami watoranyijwe na Yehova. Yabujije ingabo ze kugirira nabi Sawuli. Yanahamagaye Sawuli amubwira ko iyo ashaka yari kuba yamwishe. Ese ibyo byatumye Sawuli ahindura uko yabonaga Dawidi?

Oya. Sawuli yakomeje guhiga Dawidi. Umunsi umwe, Dawidi na Abishayi binjiye mu nkambi ya Sawuli ari nijoro. Abuneri warindaga Sawuli na we yari asinziriye. Abishayi yaravuze ati “ubu ni uburyo tubonye! Reka mwice.” Dawidi yaramubwiye ati “Yehova ni we uzihanira Sawuli. Reka dufate icumu rye n’icyo anyweramo amazi, maze tugende.”

Dawidi yazamutse umusozi witegeye inkambi ya Sawuli, maze arahamagara ati “Abuneri we, ni iki cyatumye utarinda umwami wawe? Icumu rya Sawuli n’icyo anyweramo amazi biri he?” Sawuli yamenye ijwi rya Dawidi, maze aramubwira ati “iyo ushaka wari kunyica, ariko ntiwabikoze. Nzi ko uzaba umwami wa Isirayeli.” Sawuli yasubiye mu ngoro ye. Icyakora, abagize umuryango wa Sawuli bose ntibangaga Dawidi.

“Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimukihorere, ahubwo muhe umwanya umujinya w’Imana.”​—Abaroma 12:18, 19