Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 42

Yonatani yari intwari akaba n’indahemuka

Yonatani yari intwari akaba n’indahemuka

Umuhungu w’imfura wa Sawuli witwaga Yonatani yari umusirikare w’intwari. Dawidi yavuze ko Yonatani yihutaga kurusha kagoma kandi ko yari afite imbaraga kurusha intare. Hari igihe Yonatani yabonye abasirikare 20 b’Abafilisitiya ku musozi. Yahise abwira uwari umutwaje intwaro ati “turabatera Yehova naduha ikimenyetso. Nibatubwira ngo tuzamuke, turamenya ko tugomba kubatera.” Abafilisitiya bahise bababwira bati “ngaho nimuzamuke turwane!” Abo bagabo babiri bazamutse umusozi bica abo basirikare bose.

Yonatani ni we wagombaga kuzasimbura se Sawuli akaba umwami kuko yari imfura. Ariko yari azi ko Yehova yatoranyije Dawidi ngo azabe umwami, kandi ntiyigeze amugirira ishyari. Yonatani na Dawidi babaye incuti magara. Basezeranye ko buri wese yagombaga kurinda undi. Yonatani yahaye Dawidi ikoti rye, inkota ye, umuheto we n’umukandara we nk’ikimenyetso cy’ubucuti.

Igihe Dawidi yahungaga Sawuli, Yonatani yagiye kumureba aramubwira ati “komera kandi ugire ubutwari. Ni wowe Yehova yahisemo ngo ube umwami, kandi na data arabizi.” Ese nawe wifuza kugira incuti nyakuri imeze nka Yonatani?

Yonatani yashyize ubuzima bwe mu kaga incuro nyinshi kugira ngo afashe incuti ye. Yari azi ko Sawuli yashakaga kwica Dawidi, maze aramubwira ati “niwica Dawidi uzaba ukoze icyaha kuko atigeze agucumuraho.” Sawuli yarakariye Yonatani cyane. Nyuma y’igihe, Sawuli na Yonatani baguye ku rugamba.

Yonatani amaze gupfa, Dawidi yashakishije umuhungu we Mefibosheti, amubonye aramubwira ati “nzakwitaho ubuzima bwawe bwose, kubera ko so yari incuti yanjye. Uzaba mu nzu yanjye kandi urire ku meza yanjye.” Dawidi ntiyigeze yibagirwa incuti ye Yonatani.

‘Mukundane nk’uko nanjye nabakunze. Nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze.’​—Yohana 15:12, 13