Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 44

Urusengero rwa Yehova

Urusengero rwa Yehova

Salomo amaze kuba umwami wa Isirayeli, Yehova yaramubajije ati “urifuza ko nguha iki?” Salomo yaramushubije ati “ndacyari umwana kandi sinzi icyo nkwiriye gukora. Ndakwinginze, mpa ubwenge kugira ngo nshobore kwita ku bwoko bwawe.” Yehova yaramubwiye ati “ubwo usabye ubwenge, nzaguha ubwenge buruta ubw’abandi bose. Nanone nzaguha ubukire, kandi nunyumvira, uzabaho imyaka myinshi.”

Salomo yatangiye kubaka urusengero. Yakoresheje zahabu nziza, ifeza, imbaho n’amabuye. Abagabo n’abagore babarirwa mu bihumbi b’abahanga bubatse urusengero. Nyuma y’imyaka irindwi, urusengero rwaruzuye maze rwegurirwa Yehova. Rwari rufite igicaniro kiriho n’ibitambo. Salomo yapfukamye imbere y’icyo gicaniro maze atangira gusenga ati “Yehova, iyi nzu ni nto kuri wowe kandi si nziza cyane, ariko turakwinginze wemere ko tugusenga kandi wumve amasengesho yacu.” Yehova yabonaga ate urwo rusengero kandi se yakiriye ate isengesho rya Salomo? Salomo akimara gusenga, umuriro wavuye mu ijuru ukongora ibitambo byari kuri icyo gicaniro. Yehova yari yishimiye urwo rusengero. Abisirayeli babonye ibyari bibaye, barishima.

Abantu bo muri Isirayeli hose no mu bindi bihugu bari bazi ko Umwami Salomo yari umunyabwenge. Bazaga kumureba ngo abafashe gukemura ibibazo. Umwamikazi w’i Sheba na we yaje kumugerageza amubaza ibibazo bikomeye. Amaze kumva ibisubizo bye, yaramubwiye ati “sinigeze nemera ibyo abantu bari barakumbwiyeho, ariko ubu niboneye ko uri umunyabwenge kurusha uko babivuze. Yehova Imana yawe yaguhaye umugisha.” Icyo gihe ubuzima bwari bwiza muri Isirayeli kandi abantu bari bishimye. Icyakora ibintu byari bigiye guhinduka.

“Dore uruta Salomo ari hano.”​—Matayo 12:42