Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 45

Ubwami bwicamo ibice

Ubwami bwicamo ibice

Igihe cyose Salomo yari agisenga Yehova, Isirayeli yari ifite amahoro. Icyakora Salomo yashatse abagore benshi b’abanyamahanga, basengaga ibigirwamana. Salomo yagiye ahinduka buhoro buhoro, atangira gusenga ibigirwamana abagore be basengaga. Yehova yaramurakariye cyane. Yabwiye Salomo ati “umuryango wawe uzamburwa ubwami bwa Isirayeli, bwigabanyemo kabiri. Igice kinini nzagiha umwe mu bagaragu bawe, naho umuryango wawe uzategeka igice gito.”

Yehova yongeye kugaragaza umwanzuro yari yafashe. Umwe mu bagaragu ba Salomo witwaga Yerobowamu yahuriye mu nzira n’umuhanuzi witwaga Ahiya. Ahiya yaciyemo umwenda we ibice 12, maze abwira Yerobowamu ati “Yehova agiye kuvana ubwami bwa Isirayeli mu muryango wa Salomo abugabanyemo kabiri. Akira ibi bice icumi kuko uzaba umwami w’imiryango icumi.” Umwami Salomo yarabimenye ashaka kwica Yerobowamu. Yerobowamu yahise ahungira muri Egiputa. Nyuma yaho Salomo yarapfuye, maze umuhungu we Rehobowamu aba umwami. Yerobowamu yumvise ko noneho ashobora kugaruka muri Isirayeli.

Abakuru bo muri Isirayeli babwiye Rehobowamu bati “nufata abantu neza, bazakubera indahemuka.” Ariko abasore b’incuti za Rehobowamu bo bamugiriye inama bati “ugomba gukanira abantu, ukabakoresha cyane.” Rehobowamu yumviye inama z’abo basore. Yakandamije abantu bituma bamwigomekaho. Bimitse Yerobowamu ngo abe umwami w’imiryango icumi ari yo yaje kwitwa ubwami bwa Isirayeli. Indi miryango ibiri yaje kwitwa ubwami bwa Yuda, yakomeje kuyoborwa na Rehobowamu. Kuva icyo gihe, imiryango 12 ya Isirayeli yigabanyijemo kabiri.

Yerobowamu ntiyashakaga ko abaturage be bajya gusengera i Yerusalemu mu bwami bwa Rehobowamu. Ese uzi impamvu? Yatinyaga ko bamwigomekaho, bakayoboka Rehobowamu. Yacuze ibimasa bibiri bya zahabu maze abwira abantu ati “i Yerusalemu ni kure. Mujye musengera hano.” Abantu batangiye gusenga ibimasa bya zahabu bongera kwibagirwa Yehova.

“Ntimukifatanye n’abatizera kuko mudahuje. Gukiranuka n’ubwicamategeko bifitanye sano ki? . . . Cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?”​—2 Abakorinto 6:14, 15