Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 46

Ibyabereye ku musozi wa Karumeli

Ibyabereye ku musozi wa Karumeli

Ubwami bw’imiryango icumi bwa Isirayeli bwagize abami babi benshi, ariko Ahabu we yarushije abandi kuba mubi. Yashakanye n’umugore w’umugome wasengaga Bayali. Uwo mugore yitwaga Yezebeli. Ahabu na Yezebeli bujuje mu gihugu ibikorwa byo gusenga Bayali kandi bica abahanuzi ba Yehova. Yehova yakoze iki? Yatumye umuhanuzi Eliya kuri Ahabu.

Eliya yabwiye Umwami Ahabu ko ibyaha bye byari gutuma imvura itongera kugwa muri Isirayeli. Abantu bamaze imyaka irenga itatu badahinga, maze barasonza. Yehova yongeye kohereza Eliya kwa Ahabu. Umwami Ahabu yaramubwiye ati “ni wowe wateje ibi byago! Byose ni amakosa yawe.” Eliya yaramushubije ati “si jye wateje aya mapfa. Ahubwo ni wowe wayateje kuko wasenze Bayali. Tugiye guhinyuza. Tuma ku Bisirayeli bose n’abahanuzi ba Bayali bakoranire ku musozi wa Karumeli.”

Abantu bateraniye ku musozi wa Karumeli. Eliya yabwiye abo bantu ati “nimwihitiremo. Niba Yehova ari we Mana y’ukuri nimumukurikire. Ariko niba Bayali ari we Mana y’ukuri, abe ari we mukurikira. Tugiye guhinyuza. Abahanuzi 450 ba Bayali bategure igitambo maze bambaze imana yabo, nanjye ndategura igitambo nambaze Yehova. Imana iri busubize yohereza umuriro iraba ari yo Mana y’ukuri.” Abantu bose barabyemeye.

Abahanuzi ba Bayali bateguye igitambo. Birije umunsi wose bambaza imana yabo bati “Bayali we, dusubize!” Eliya abonye ko Bayali itabashubije, yatangiye kubaserereza. Yarababwiye ati “nimuhamagare cyane. Wenda irasinziriye nimuyikangure.” Byarinze bigera nimugoroba, abahanuzi ba Bayali bagihamagara imana yabo. Ariko ntiyigeze ibasubiza.

Eliya yashyize igitambo cye ku gicaniro, agisukaho amazi impande zose. Hanyuma yarasenze ati “Yehova, ndakwinginze, ereka aba bantu ko ari wowe Mana y’ukuri.” Yehova yahise yohereza umuriro uturutse mu ijuru ukongora icyo gitambo. Abantu bose bateye hejuru bati “Yehova ni we Mana y’ukuri!” Eliya yarababwiye ati “ntihagire umuhanuzi n’umwe wa Bayali ubacika.” Kuri uwo munsi, abahanuzi 450 ba Bayali barishwe.

Igicu gito cyazamutse giturutse mu nyanja, maze Eliya abwira Ahabu ati “hagiye kugwa imvura nyinshi. Tunganya igare ryawe utahe.” Ikirere cyarijimye, umuyaga urahuha, hatangira kugwa imvura nyinshi. Nuko ayo mapfa arangira atyo. Ahabu yatwaraga igare rye yihuta cyane. Ariko Yehova yafashije Eliya, ariruka asiga iryo gare. Ariko se ibibazo bya Eliya byose byari bikemutse? Reka tubisuzume.

“Kugira ngo abantu bamenye ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.”​—Zaburi 83:18