Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 48

Umwana w’umupfakazi azuka

Umwana w’umupfakazi azuka

Mu gihe amapfa yari yarateye, Yehova yabwiye Eliya ati “jya i Sarefati. Uzasangayo umugore w’umupfakazi uzajya aguha ibyokurya.” Akigera ku marembo y’umugi, yabonye umugore w’umupfakazi atoragura inkwi, amusaba amazi yo kunywa. Uwo mugore agiye kuyazana, Eliya yaramubwiye ati “ndakwinginze unzanire n’umugati.” Ariko uwo mupfakazi aramusubiza ati “nta mugati mfite. Nsigaranye gusa agafu gake n’utuvuta ngiye gutekamo akagati, nkakarya n’umuhungu wanjye.” Eliya yaramubwiye ati “Yehova yasezeranyije ko nuntekera umugati, ifu n’amavuta yawe bitazashira kugeza igihe imvura izongera kugwa.”

Uwo mupfakazi yagiye iwe atekera uwo muhanuzi wa Yehova umugati. Nk’uko Yehova yari yarabisezeranyije, uwo mupfakazi n’umuhungu we ntibigeze babura ibyokurya muri icyo gihe cy’amapfa. Ikibindi yabikagamo ifu n’urwabya yabikagamo amavuta byahoraga byuzuye.

Icyakora, hari ikintu kibabaje cyaje kuba. Umuhungu w’uwo mupfakazi yararwaye cyane arapfa. Yinginze Eliya ngo amufashe. Eliya yafashe uwo mwana amujyana mu cyumba cyo hejuru maze amuryamisha ku buriri. Yarasenze ati “Yehova, ndakwinginze tuma uyu mwana yongera kuba muzima.” Ese uzi impamvu icyo cyari kuba ari ikintu gitangaje Yehova akoze? Ni ukubera ko bwari kuba ari ubwa mbere umuntu azuka. Ikindi kandi, uwo mupfakazi n’umuhungu we ntibari Abisirayeli.

Icyakora, uwo mwana yongeye kuba muzima, atangira guhumeka! Eliya yabwiye uwo mupfakazi ati “dore umwana wawe ni muzima.” Yarishimye cyane abwira Eliya ati “uri umuntu w’Imana koko. Mbibwiwe n’uko buri gihe uvuga ibyo Yehova akubwiye.”

“Mwitegereze neza ibikona: ntibibiba cyangwa ngo bisarure, nta n’ubwo bigira ibigega; nyamara Imana irabigaburira. None se ntimurusha inyoni agaciro?”​—Luka 12:24