Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 49

Umwamikazi w’umugome ahanwa

Umwamikazi w’umugome ahanwa

Iyo Umwami Ahabu yabaga ari mu ngoro ye i Yezereli, yareberaga mu idirishya akabona uruzabibu rw’umugabo witwaga Naboti. Ahabu yifuje urwo ruzabibu, agerageza kurugura na Naboti. Icyakora Naboti yaranze kubera ko Amategeko ya Yehova atemeraga ko umuntu agurisha ubutaka yarazwe. Ese Ahabu yaba yarubashye Naboti kuko yari akoze ikintu gikwiriye? Reka da! Ahubwo yararakaye cyane ku buryo yanze kubyuka, yanga no kurya.

Umugore wa Ahabu, ari we Umwamikazi Yezebeli w’umugome, yaramubwiye ati “uri umwami wa Isirayeli. Ushobora kubona icyo ushaka cyose. Nzaguha ruriya ruzabibu.” Yahise yandikira abakuru b’umugi abategeka gushinja Naboti ko yavumye Imana, maze bakamutera amabuye agapfa. Bakoze ibyo Yezebeli yababwiye, maze Yezebeli abwira Ahabu ati “Naboti yapfuye. Ubu uruzabibu ni urwawe.”

Naboti si we wenyine Yezebeli yishe amurenganya. Yari yarishe abantu benshi bakundaga Yehova. Yasengaga ibigirwamana agakora n’ibindi bibi byinshi. Yehova yarebaga ibibi byose yakoraga. Ariko se yari gukomeza kumwihorera?

AAhabu amaze gupfa, umuhungu we Yehoramu yabaye umwami. Yehova yohereje umugabo witwaga Yehu, ngo ajye guhana Yezebeli n’umuryango we.

Yehu yafashe igare rye ajya i Yezereli aho Yezebeli yari atuye. Yehoramu na we yafashe igare aza gusanganira Yehu, aramubaza ati “ni amahoro?” Yehu aramusubiza ati “nta mahoro ashobora kubaho na nyoko Yezebeli ukora ibibi.” Yehoramu yagerageje guhindukiza igare rye ngo ahunge, ariko Yehu amurasa umwambi, agwa aho.

Yehu yarakomeje ajya kwa Yezebeli. Yezebeli yumvise ko aje iwe, yisiga irangi ku maso, arasokoza maze ajya ku idirishya aramutegereza. Yehu ahageze, Yezebeli yamubwiranye agasuzuguro, maze Yehu abwira abagaragu bari bahagaze iruhande rwa Yezebeli ati “nimumujugunye hasi!” Bahise banyuza Yezebeli mu idirishya, agwa hasi arapfa.

Hanyuma Yehu yishe abahungu 70 ba Ahabu kandi avana ibikorwa byo gusenga Bayali mu gihugu hose. Ese wiboneye ko Yehova aba azi ibintu byose, kandi ko iyo igihe kigeze ahana abakora ibibi?

“Umurage umuntu abonesheje umururumba, amaherezo ntazawuboneramo umugisha.”​—Imigani 20:21