Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 51

Umugaba w’ingabo n’agakobwa gato

Umugaba w’ingabo n’agakobwa gato

Hari agakobwa k’Akisirayelikazi kabaga mu gihugu cya Siriya. Ingabo z’Abasiriya zari zarakavanye iwabo, kakaba karakoreraga umugore w’umugaba w’ingabo za Siriya witwaga Namani. Ako gakobwa kasengaga Yehova ariko ababanaga na ko bo ntibamusengaga.

Namani yari arwaye indwara y’uruhu iteye ubwoba, kandi yaramubabazaga cyane. Ako gakobwa kifuzaga kumufasha rwose. Kabwiye umugore wa Namani kati “nzi umuntu wavura umugabo wawe. Muri Isirayeli, hari umuhanuzi wa Yehova witwa Elisa. Ashobora kuvura umugabo wawe.”

Umugore wa Namani yamubwiye ibyo ako gakobwa kavuze. Namani yari yiteguye gukora ibishoboka byose. Ku bw’ibyo, yagiye kureba Elisa muri Isirayeli. Namani yari yiteze ko Elisa ari bumwakire nk’umuntu ukomeye. Ariko Elisa ntiyaje no kumusuhuza, ahubwo yohereje umugaragu we ngo amubwire ati “genda wiyuhagirire mu ruzi rwa Yorodani incuro zirindwi, urahita ukira.”

Namani yarababaye cyane. Yaravuze ati “nibwiraga ko uwo muhanuzi yari kwambaza izina ry’Imana ye, akandamburiraho ibiganza. None arambwira ngo niyuhagirire mu ruzi rwo muri Isirayeli! Muri Siriya dufite inzuzi nziza. Kuki atari zo najya kwiyuhagiriramo?” Namani yavuye kwa Elisa arakaye cyane.

Icyakora abagaragu ba Namani bamufashije gutekereza. Baramubwiye bati “ese ikintu cyose cyatuma ukira ntiwagikora? Uyu muhanuzi agusabye gukora ikintu cyoroshye rwose. Urangira iki kugikora?” Namani yarabumviye, ajya mu ruzi rwa Yorodani yibiramo incuro zirindwi. Ku ncuro ya karindwi yuburutse yakize neza. Yarishimye cyane agaruka gushimira Elisa. Namani yaramubwiye ati “ubu noneho menye ko Yehova ari we Mana y’ukuri.” Ese utekereza ko ka gakobwa k’Akisirayelikazi kumvise kameze gate igihe kabonaga Namani agarutse yakize?

“Mu kanwa k’abana bato n’abonka waboneyemo ishimwe.”​—Matayo 21:16