Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 52

Ingabo za Yehova z’umuriro

Ingabo za Yehova z’umuriro

Umwami wa Siriya witwaga Beni-Hadadi yakundaga gutera Abisirayeli. Ariko buri gihe umuhanuzi Elisa yaburiraga umwami wa Isirayeli agahunga. Ni cyo cyatumye Beni-Hadadi yiyemeza gushimuta Elisa. Yamenye ko Elisa yari mu mugi wa Dotani, yohereza ingabo ze ngo zijye kumufata.

Abasiriya bageze i Dotani nijoro. Bukeye, umugaragu wa Elisa yarasohotse abona ingabo nyinshi zagose uwo mugi. Yagize ubwoba maze atabaza agira ati “Elisa we, turabigira dute?” Elisa yaramubwiye ati “abari kumwe natwe ni bo benshi kuruta abari kumwe na bo.” Yehova yahise atuma uwo mugaragu abona ko imisozi yose yari ikikije uwo mugi yari yuzuyeho amafarashi n’amagare by’umuriro.

Ingabo zashatse gufata Elisa, arasenga ati “Yehova, ndakwinginze batere ubuhumyi.” Nubwo izo ngabo zarebaga, zahise ziyoberwa aho ziri. Elisa yarazibwiye ati “mwayobye, uyu si wo mugi. Nimunkurikire njye kubereka umuntu mushaka.” Nuko bakurikira Elisa bagera i Samariya aho umwami wa Isirayeli yari atuye.

Abasiriya bahageze bamenye aho bari, ariko byari byabarangiranye. Umwami wa Isirayeli yabajije Elisa ati “ese mbice?” Ese Elisa yihimuye kuri abo bantu bashakaga kumugirira nabi? Oya. Elisa yashubije umwami ati “ntubice. Ahubwo bagaburire maze ubareke batahe iwabo.” Nuko umwami abakorera ibirori bararya baranywa maze arabasezerera barataha.

“Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.”​—1 Yohana 5:14