Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 53

Ubutwari bwa Yehoyada

Ubutwari bwa Yehoyada

Yezebeli yari afite umukobwa witwaga Ataliya wari umugome nka nyina. Ataliya yashakanye n’umwami w’u Buyuda. Umugabo we amaze gupfa, umuhungu we yimye ingoma. Ariko igihe umuhungu we yapfaga, Ataliya yigaruriye u Buyuda. Yagerageje gutsemba abakomokaga ku mwami bose, yica n’undi wese washoboraga kuzaba umwami, n’abuzukuru be bwite ntiyabarebera izuba. Abantu bose baramutinyaga.

Umutambyi Mukuru Yehoyada n’umugore we Yehosheba, babonaga ko ibyo Ataliya yakoraga byari bibi cyane. Bahishe umwuzukuru wa Ataliya witwaga Yehowashi, bamurerera mu nzu ya Yehova nubwo bashoboraga kubizira.

Yehowashi amaze kugira imyaka irindwi, Yehoyada yakoranyije abatware n’Abalewi arababwira ati “murinde inzugi z’urusengero, ntimugire uwo mwemerera kwinjira.” Hanyuma yimitse Yehowashi ngo abe umwami amwambika ikamba ku mutwe. Abaturage b’i Buyuda bateye hejuru bati “umwami arakabaho!”

Umwamikazi Ataliya yumvise urusaku rw’abantu ahita ajya ku rusengero. Abonye umwami mushya aravuga ati “ubugambanyi! Ubugambanyi!” Abatware bafashe uwo mwamikazi mubi bajya kumwica. Ariko se byari kugenda bite ko yari yarayobeje igihugu?

Yehoyada yafashije abantu, basezeranya Yehova ko ari we wenyine bazasenga. Yehoyada yabategetse gusenya urusengero rwa Bayali, bamenagura n’ibigirwamana byose. Yanatoranyije abatambyi n’Abalewi bo gukora mu rusengero kugira ngo abantu bongere kuhasengera. Yashyizeho abarinzi b’urusengero ngo hatagira umuntu uhumanye urwinjiramo. Nanone Yehoyada n’abakuru bajyanye Yehowashi mu ngoro y’umwami bamushyira ku ntebe y’ubwami. Abantu b’i Buyuda barishimye cyane. Bari bamaze kwigobotora ingoma y’umugome Ataliya, batagisenga Bayali ahubwo basigaye basenga Yehova. Kuba Yehoyada yaragize ubutwari byagiriye akamaro abantu benshi.

“Ntimutinye abica umubiri ariko bakaba badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri byombi muri Gehinomu.”​—Matayo 10:28