Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 57

Yehova atuma Yeremiya kubwiriza

Yehova atuma Yeremiya kubwiriza

Yehova yatoranyije Yeremiya ngo abe umuhanuzi w’u Buyuda. Yamusabye kubwiriza abantu baho, akababurira bakareka ibikorwa bibi. Ariko Yeremiya yaravuze ati “Yehova, ndacyari umwana. Sinashobora kubwiriza aba bantu.” Yehova yaramushubije ati “ntutinye. Nzajya nkubwira ibyo uvuga kandi nzagufasha.”

Yehova yabwiye Yeremiya ngo akoranye abakuru bo mu Buyuda, maze amenere urwabya imbere yabo, ababwire ati “uku ni ko Yerusalemu izamenagurwa.” Yeremiya amaze gukora ibyo Yehova yari yamutumye, abakuru b’u Buyuda bararakaye cyane. Umutambyi witwaga Pashuri yakubise Yeremiya amushyira mu mbago. Yeremiya yamaze ijoro ryose adashobora kwinyagambura. Pashuri yamurekuye bukeye, maze Yeremiya abwira Yehova ati “singishoboye kwihangana. Sinzongera kubwiriza.” Ariko se koko yarabiretse? Oya rwose! Yeremiya yongeye kubitekerezaho maze aravuga ati “ijambo rya Yehova ni nk’umuriro ungurumanamo. Sinshobora kureka kubwiriza.” Yeremiya yakomeje kuburira abantu.

Nyuma y’igihe, u Buyuda bwabonye undi mwami. Abatambyi n’abahanuzi b’ibinyoma bangaga cyane ubutumwa Yeremiya yabwirizaga. Babwiye abatware bati “uyu muntu akwiriye gupfa.” Yeremiya na we yarababwiye ati “nimunyica, muraba mundenganyije. Mvuga ibyo Yehova yantumye.” Abatware babyumvise, baravuga bati “uyu muntu ntakwiriye gupfa.”

Yeremiya yakomeje kubwiriza, abatware bararakara cyane. Basabye umwami kwica Yeremiya, na we ababwira ko bashobora kumukoresha icyo bashaka cyose. Bahise bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rurimo ibyondo bifuza ko azapfiramo. Yeremiya yasaye muri ibyo byondo.

Hanyuma umugaragu w’ibwami witwaga Ebedi-Meleki, yaragiye abwira umwami ati “abatware bajugunye Yeremiya mu rwobo rw’amazi. Nitumurekeramo, azapfa.” Umwami yabwiye Ebedi-Meleki ngo afate abagabo 30 bajye kuvana Yeremiya muri urwo rwobo. Ese ntitwagombye kwigana Yeremiya, utaremeye ko hagira ikintu na kimwe kimubuza kubwiriza?

“Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.”​—Matayo 10:22