Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 59

Abasore bane bumviye Yehova

Abasore bane bumviye Yehova

Nebukadinezari yajyanye i Babuloni abasore bakomokaga mu muryango wa cyami w’i Buyuda, abashinga umutware w’urugo rwe witwaga Ashipenazi. Yabwiye Ashipenazi ngo atoranye abafite amagara mazima kandi bafite ubwenge kurusha abandi. Abo basore bagombaga kumara imyaka itatu bahabwa inyigisho zari kuzatuma baba abatware bakomeye ibwami. Bagombaga kwigishwa ururimi rw’Abakaludaya rw’i Babuloni, bakamenya kurusoma, kurwandika no kuruvuga. Nanone bagombaga kujya barya ku byokurya by’umwami. Bane muri abo basore ni Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya. Ashipenazi yabise amazina y’Abanyababuloni ari yo Beluteshazari, Shadaraki, Meshaki na Abedenego. Ese inyigisho bari guhabwa zari gutuma bareka gukorera Yehova?

Abo basore bane bari bariyemeje kumvira Yehova. Banze kurya ibyokurya by’umwami kuko Amategeko ya Yehova yagaragazaga ko bimwe muri byo byari bihumanye. Babwiye Ashipenazi bati “turakwinginze ntuzadutegeke kurya ibyokurya by’umwami.” Ashipenazi yarabashubije ati “nimutabirya maze umwami akabona munanutse, azanyica!”

Daniyeli yungutse igitekerezo. Yabwiye umurinzi wabo ati “turakwinginze, uduhe imboga n’amazi mu gihe cy’iminsi icumi. Hanyuma uzatugereranye n’abarya ibyokurya by’umwami.” Uwo murinzi yarabyemeye.

Nyuma y’iminsi icumi, Daniyeli na bagenzi be batatu bari barabyibushye kurusha abandi bose. Yehova yashimishijwe n’uko bakomeje kumwumvira. Yahaye Daniyeli ubushobozi bwo gusobanukirwa iyerekwa n’inzozi zose.

Abo basore bamaze kwigishwa, Ashipenazi yabajyanye imbere ya Nebukadinezari. Umwami yavuganye na bo asanga Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya barusha abandi bose ubwenge, kandi bafite amagara mazima. Umwami yatoranyije abo basore bane ngo bajye bakora mu rugo rwe. Yabagishaga inama kenshi ku bibazo bikomeye. Yehova yari yaratumye barusha ubwenge abanyabwenge bose b’umwami n’abakoraga iby’ubumaji.

Nubwo Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya bari mu gihugu cy’amahanga, ntibigeze bibagirwa ko ari abagaragu ba Yehova. Ese nawe uzakomeza kwibuka Yehova niyo waba utari kumwe n’ababyeyi bawe?

“Ntihakagire umuntu uhinyura ubusore bwawe. Ahubwo ubere icyitegererezo abizerwa mu byo uvuga, mu myifatire yawe, mu rukundo, mu kwizera no mu kuba indakemwa.”​—1 Timoteyo 4:12