Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 61

Banze kunamira igishushanyo

Banze kunamira igishushanyo

Hashize igihe Umwami Nebukadinezari arose cya gishushanyo, na we yakoze igishushanyo kinini cya zahabu. Yagihagaritse mu kibaya cya Dura maze atumiza abantu bose bakomeye mu gihugu harimo Shadaraki, Meshaki na Abedenego ngo bakoranire imbere yacyo. Umwami yarategetse ati “nimwumva ijwi ry’ihembe n’umwironge n’inanga, mwikubite hasi muramye iki gishushanyo! Umuntu wese utari bwikubite hasi ngo akiramye, arajugunywa mu itanura ryaka umuriro.” Ese abo Baheburayo batatu bari kunamira icyo gishushanyo cyangwa bari gukomeza gusenga Yehova wenyine?

Hanyuma umwami yategetse ko bacuranga umuzika. Abantu bose bapfukamiye icyo gishushanyo barakiramya uretse Shadaraki, Meshaki na Abedenego. Hari abantu babibonye, maze babwira umwami bati “ba Baheburayo batatu banze kuramya igishushanyo cyawe.” Nebukadinezari yarabatumije, arababwira ati “mbahaye andi mahirwe ngo muramye iki gishushanyo. Nimutabikora, ndabajugunya mu itanura. Nta mana iri bubashe kubakiza amaboko yanjye.” Na bo baramusubiza bati “si ngombwa ko uduha andi mahirwe. Imana yacu ishobora kudukiza. Ariko naho itadukiza, mwami, ntidushobora kuramya icyo gishushanyo.”

Nebukadinezari yararakaye cyane, abwira abagaragu be ati “mucane itanura ryake incuro zirindwi kurusha uko ryari risanzwe ryaka!” Hanyuma yabwiye abasirikare be ati “mubabohe maze mubajugunyemo!” Itanura ryari rishyushye cyane, ku buryo igihe abasirikare baryegeraga bahise bapfa. Abo Baheburayo batatu baguye mu muriro. Ariko Nebukadinezari yarebye mu itanura, abona abagabo bane bagendagendamo. Yagize ubwoba maze abaza abatware be ati “harya ntitwajugunye mu muriro abagabo batatu? Ndabona abagabo bane, kandi uwa kane arasa n’umumarayika!”

Nebukadinezari yahise yegera itanura aravuga ati “mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke!” Bose batangajwe no kubona Shadaraki, Meshaki na Abedenego basohoka mu muriro nta cyo babaye. Uruhu rwabo, umusatsi wabo ndetse n’imyenda yabo ntibyari byahiye, yewe nta n’umwotsi wabanukagaho.

Nebukadinezari yaravuze ati “Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedenego irakomeye. Yohereje umumarayika wayo arabakiza. Nta yindi mana ihwanye na yo.”

Ese nawe wiyemeje kumera nk’abo Baheburayo batatu, ukabera Yehova indahemuka uko byagenda kose?

“Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.”​—Matayo 4:10