Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 62

Ubwami bumeze nk’igiti kinini

Ubwami bumeze nk’igiti kinini

Umunsi umwe Nebukadinezari yarose inzozi zimutera ubwoba. Yatumyeho abanyabwenge be ngo bamubwire icyo zisobanura, ntihagira n’umwe ushobora kuzimusobanurira. Amaherezo umwami yavuganye na Daniyeli.

Nebukadinezari yabwiye Daniyeli ati “narose igiti kirekire cyane. Cyakomeje gukura kigera mu ijuru, kandi abo ku mpera z’isi yose bakibonaga. Cyari gifite amababi meza n’imbuto nyinshi. Inyamaswa zo mu gasozi zugamaga mu gicucu cyacyo, n’inyoni zikarika mu mashami yacyo. Nuko haza umumarayika aturutse mu ijuru, aravuga ati ‘mutsinde icyo giti muteme n’amashami yacyo. Icyakora, igishyitsi cyacyo mugihambirize icyuma n’umuringa, mukirekere mu butaka. Umutima wacyo uhinduke ureke kuba uw’abantu, gihabwe umutima w’inyamaswa, kimare ibihe birindwi kimeze gityo. Abantu bose bazamenya ko Imana ari yo itegeka, kandi ko ishobora guha ubwami uwo ishatse.’”

Yehova yasobanuriye Daniyeli izo nzozi, maze agira ubwoba. Yabwiye umwami ati “mwami, icyampa izo nzozi zikaba ku bakwanga, ariko ni wowe zizabaho. Icyo giti cyatemwe ni wowe. Uzirukanwa mu bwami bwawe, kandi uzarisha ubwatsi bwo mu gasozi nk’inyamaswa. Ariko kubera ko umumarayika yavuze ngo bareke igishyitsi cyacyo, uzongera ube umwami.”

Hashize umwaka, igihe Nebukadinezari yagendagendaga hejuru y’ingoro ye yishimira ukuntu Babuloni yari nziza, yaravuze ati “dore Babuloni ikomeye niyubakiye. Ndi igitangaza rwose!” Akivuga ayo magambo, ijwi ryumvikaniye mu ijuru rigira riti “Nebukadinezari we! Ubu wambuwe ubwami.”

Nebukadinezari yahise ata ubwenge amera nk’inyamaswa. Yavuye mu ngoro ye ajya kubana n’inyamaswa mu gasozi. Umusatsi we warakuze umera nk’amababa ya kagoma n’inzara ze zihinduka nk’iz’igisiga.

Imyaka irindwi ishize, Nebukadinezari yongeye kugarura ubwenge, Yehova yongera kumugira umwami wa Babuloni. Nebukadinezari yaravuze ati “ndasingiza Yehova, Umwami w’ijuru. Ubu noneho menye ko Yehova ari we Mutegetsi. Acisha bugufi abishyira hejuru, kandi ashobora guha ubwami uwo ashaka wese.”

“Kwibona bibanziriza kurimbuka, kandi kugira umutima wishyira hejuru bibanziriza kugwa.”​—Imigani 16:18