Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 63

Inyandiko yo ku rukuta

Inyandiko yo ku rukuta

Nyuma y’igihe, Belushazari yabaye umwami wa Babuloni. Umunsi umwe, yakoresheje ibirori atumira abatware be igihumbi. Yategetse ko bazana ibikombe bya zahabu Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rwa Yehova. Belushazari n’abashyitsi be banywereye muri ibyo bikombe maze basingiza imana zabo. Mu buryo butunguranye, bagiye kubona babona ikiganza cyandika amagambo y’amayobera ku rukuta rw’icyumba bariragamo.

Belushazari yagize ubwoba, ahamagara abakoraga iby’ubumaji arababwira ati “nihagira umuntu unsobanurira aya magambo, ndamugira uwa gatatu mu bwami bwa Babuloni.” Baragerageje, ariko habura n’umwe wayasobanura. Hanyuma umwamikazi aramubwira ati “hari umugabo witwa Daniyeli, wajyaga asobanurira Nebukadinezari ibintu. Ashobora kugusobanurira ayo magambo.”

Daniyeli yaraje, maze Belushazari aramubwira ati “nushobora gusoma aya magambo no kuyasobanura, ndaguha umukufi wa zahabu kandi nkugire uwa gatatu mu bwami bwa Babuloni.” Daniyeli yaramushubije ati “nta mpano zawe nshaka, ariko ndagusobanurira aya magambo. So Nebukadinezari yishyiraga hejuru, Yehova amucisha bugufi. Uzi ibyamubayeho byose, ariko wabirenzeho usuzugura Yehova unywera mu bikombe bya zahabu byavuye mu rusengero rwe. Ni yo mpamvu Imana yanditse aya magambo agira ati ‘Mene, Mene, Tekeli na Parisini.’ Ayo magambo asobanura ko Abamedi n’Abaperesi bagiye gutsinda Babuloni, kandi ntuzakomeza kuba umwami.”

Byasaga n’aho nta muntu watsinda Babuloni. Yari ikikijwe n’inkuta ndende, kandi yari igoswe n’uruzi runini. Ariko muri iryo joro, Abamedi n’Abaperesi bateye Babuloni. Umwami w’Abaperesi witwaga Kuro yayobeje urwo ruzi, abasirikare be bashobora kwambuka bagera ku marembo y’umugi. Bahageze, basanze inzugi zifunguye! Binjiye muri uwo mugi, barawutwika kandi bica umwami. Kuro yatangiye gutegeka Babuloni.

Kuro amaze umwaka ategeka yaravuze ati “Yehova yantegetse kongera kubaka urusengero rwe i Yerusalemu. Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe ubishaka, yemerewe gusubirayo.” Abayahudi benshi basubiye iwabo nyuma y’imyaka 70 nk’uko Yehova yari yarabisezeranyije. Kuro yatanze ibikombe bya zahabu n’ifeza ndetse n’ibindi bikoresho Nebukadinezari yari yarakuye mu rusengero rwa Yehova. Ese wiboneye ukuntu Yehova yakoresheje Kuro kugira ngo afashe ubwoko bwe?

“Yaguye! Babuloni Ikomeye yaguye, kandi yahindutse icumbi ry’abadayimoni.”​—Ibyahishuwe 18:2