Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 66

Ezira yigishaga Amategeko y’Imana

Ezira yigishaga Amategeko y’Imana

Hari hashize imyaka 70 Abisirayeli basubiye i Yerusalemu, ariko hari abari bagituye mu ntara z’ubwami bw’Abaperesi. Umwe muri bo ni umutambyi Ezira, wigishaga Amategeko ya Yehova. Ezira yamenye ko abari baragiye i Yerusalemu batubahirizaga Amategeko, maze yifuza kujya kubafasha. Umwami Aritazerusi w’u Buperesi yaramubwiye ati “Imana yawe yaguhaye ubwenge kugira ngo wigishe Amategeko yayo. Genda kandi ujyane n’ababishaka bose.” Ezira yahuye n’abashakaga gusubira i Yerusalemu bose. Basenze Yehova bamusaba kubarinda muri urwo rugendo rurerure, maze bafata inzira baragenda.

Nyuma y’amezi ane bageze i Yerusalemu. Abatware baho babwiye Ezira bati “Abisirayeli basuzuguye Yehova bashaka abagore basenga ibigirwamana.” Ezira yakoze iki? Yapfukamye imbere y’abantu bose maze arasenga ati “Yehova wadukoreye ibyiza byinshi, ariko twagucumuyeho.” Abantu barihannye, ariko bari bagikora ibintu bibi. Ezira yatoranyije abakuru n’abacamanza kugira ngo bakemure ibyo bibazo. Mu mezi atatu yakurikiyeho, abantu batasengaga Yehova bose barirukanywe.

Nyuma y’imyaka cumi n’ibiri, Ezira yakoranyije abantu kugira ngo abasomere Amategeko y’Imana. Icyo gihe inkuta za Yerusalemu zari zarongeye kubakwa. Ezira yabumbuye igitabo, abantu barahaguruka. Yasingije Yehova, abantu na bo bikiriza bazamuye amaboko. Hanyuma Ezira yasomye Amategeko kandi arayasobanura, abantu batega amatwi bitonze. Bemeye ko bari baracumuye kuri Yehova bararira. Ku munsi wakurikiyeho, Ezira yongeye kubasomera Amategeko. Basobanukiwe ko bagombaga kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando. Bahise batangira kuwitegura.

Abantu bamaze iminsi irindwi bizihiza uwo munsi mukuru, kandi barishimye bashimira Yehova ko bagize umusaruro mwiza. Ntibari barigeze bagira Umunsi Mukuru w’Ingando nk’uwo guhera mu gihe cya Yosuwa. Uwo munsi mukuru urangiye, abantu bakoraniye hamwe, barasenga bati “Yehova waradukijije utuvana mu buretwa, uduha ibyokurya mu butayu, maze uduha iki gihugu cyiza. Ariko twagiye tugusuzugura kenshi. Wadutumyeho abahanuzi, ariko ntitwabumviye. Icyakora wakomezaga kutwihanganira. Wakomeje isezerano wagiranye na Aburahamu. None tugusezeranyije ko tuzajya tukumvira.” Nuko bandika inyandiko y’iryo sezerano, maze abatware, Abalewi n’abatambyi bayiteraho kashe.

“Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!”​—Luka 11:28