Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 67

Inkuta za Yerusalemu

Inkuta za Yerusalemu

Reka dusubire inyuma ho imyaka mike. Umwisirayeli witwaga Nehemiya yari umugaragu w’Umwami Aritazerusi i Shushani mu Buperesi. Umuvandimwe wa Nehemiya wari uvuye i Buyuda yamuzaniye inkuru mbi igira iti “abantu bari i Yerusalemu ntibafite umutekano. Inkuta z’umugi n’amarembo yawo ntibyongeye kubakwa.” Nehemiya yarababaye cyane, bituma ashaka kujya i Yerusalemu kubafasha. Yasenze Yehova amusaba ko umwami yamwemerera akagenda.

Hanyuma umwami yabonye ko Nehemiya yari afite agahinda maze aramubaza ati “ko nta na rimwe nigeze nkubona umeze utyo, byakugendekeye bite?” Nehemiya yaramushubije ati “nabuzwa n’iki kubabara kandi umugi nkomokamo wa Yerusalemu warasenyutse?” Nuko umwami aramubaza ati “none se urifuza ko ngukorera iki?” Nehemiya yahise asengera mu mutima maze abwira umwami ati “ndakwinginze, reka njye i Yerusalemu nongere kubaka inkuta.” Umwami Aritazerusi yemereye Nehemiya kugenda kandi akora ibishoboka byose ngo azagereyo amahoro. Nanone yagize Nehemiya guverineri w’u Buyuda amuha n’ibiti byo kubakisha amarembo y’umugi.

Nehemiya ageze i Yerusalemu, yagenzuye inkuta z’umugi. Hanyuma yakoranyije abatambyi n’abatware arababwira ati “ibi birababaje. Nimuze twongere twubake inkuta.” Nuko abantu bose barabyemera batangira kubaka.

Icyakora bamwe mu banzi babo barabasekaga bati “ingunzu niyurira urwo rukuta mwubaka, ruzasenyuka.” Barabirengagije bakomeza kubaka. Bubatse urukuta rurerure kandi rukomeye.

Abanzi babo biyemeje gutera Yerusalemu baturutse impande zose. Abayahudi babyumvise, bagize ubwoba. Ariko Nehemiya yarababwiye ati “ntimubatinye kuko Yehova ari kumwe natwe.” Yashyizeho abarinzi barindaga abakoraga imirimo bituma abo banzi batabona uko babatera.

Mu minsi 52 gusa bari barangije kubaka inkuta n’amarembo. Nehemiya yakoranyirije Abalewi i Yerusalemu kugira ngo batahe izo nkuta, maze abashyira mu matsinda abiri y’abaririmbyi. Buririye ku ngazi zo ku Irembo ry’Iriba, bazenguruka hejuru y’urukuta bavuza impanda, inanga na nebelu kandi baririmbira Yehova. Ezira yajyanye n’itsinda rimwe, Nehemiya na we ajyana n’irindi, bahurira ku rusengero. Abagabo, abagore n’abana batambiye Yehova ibitambo bakora umunsi mukuru. Amajwi yabo y’ibyishimo yageraga kure.

“Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho.”—Yesaya 54:17