Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 68

Elizabeti abyara umwana w’umuhungu

Elizabeti abyara umwana w’umuhungu

Hari hashize imyaka isaga 400 inkuta za Yerusalemu zongeye kubakwa. Icyo gihe umutambyi witwaga Zekariya n’umugore we Elizabeti bari batuye hafi y’i Yerusalemu. Bari bamaze imyaka myinshi bashyingiranywe, ariko nta bana bagiraga. Umunsi umwe, Zekariya yosaga imibavu mu rusengero, maze umumarayika witwa Gaburiyeli aramubonekera. Zekariya yagize ubwoba ariko Gaburiyeli aramubwira ati “witinya. Nkuzaniye inkuru nziza iturutse kuri Yehova. Umugore wawe Elizabeti azabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Yohana. Yehova yatoranyije Yohana ngo azakore umurimo wihariye.” Zekariya yaramubajije ati “nabwirwa n’iki ko ibyo umbwiye ari ukuri? Jye n’umugore wanjye turakuze, ntitukibyara.” Gaburiyeli yaramubwiye ati “Imana yantumye ngo nkubwire iyi nkuru nziza. None ubwo utanyizeye, uraba ikiragi kugeza igihe umwana azavukira.”

Zekariya yatinze mu rusengero. Asohotse, yasanze abantu bamutegerereje hanze, bashaka kumenya icyamutindije. Zekariya ntiyashoboye kubavugisha, ahubwo yabaciriye amarenga. Nuko abantu bamenya ko Zekariya yari yabonye ubutumwa buturutse ku Mana.

Elizabeti yarasamye abyara umwana w’umuhungu, nk’uko umumarayika yari yarabivuze. Incuti ze na bene wabo baje kureba uwo mwana bishimye cyane. Elizabeti yarababwiye ati “azitwa Yohana.” Na bo baramubwira bati “nta n’umwe mu muryango wanyu wigeze witwa Yohana. Mwite izina rya se Zekariya.” Ariko Zekariya yandika ku kabaho ati “Yohana ni ryo zina rye.” Ako kanya, Zekariya yahise yongera kuvuga! Nuko inkuru y’uwo mwana ikwira muri Yudaya yose, maze abantu bakibaza bati “mu by’ukuri uyu mwana azaba muntu ki?”

Hanyuma Zekariya yujujwe umwuka wera arahanura ati “Yehova nasingizwe. Yasezeranyije Aburahamu ko azatwoherereza umukiza, ari we Mesiya uzaducungura. Yohana azaba umuhanuzi kandi azategurira Mesiya inzira.”

Hari ikindi kintu kidasanzwe cyabaye kuri mwene wabo wa Elizabeti witwaga Mariya. Reka turebe icyo ari cyo mu gice gikurikira.

“Ku bantu ibyo ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.”​—Matayo 19:26