Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 69

Gaburiyeli asura Mariya

Gaburiyeli asura Mariya

Elizabeti yari afite mwene wabo witwaga Mariya wari utuye mu mugi wa Nazareti muri Galilaya. Mariya yari yarasabwe n’umubaji witwaga Yozefu. Igihe Elizabeti yari afite inda y’amezi atandatu, marayika Gaburiyeli yabonekeye Mariya aramubwira ati “gira amahoro Mariya. Yehova yaragutonesheje cyane.” Mariya ntiyamenye icyo Gaburiyeli yashakaga kuvuga. Gaburiyeli yaramubwiye ati “uzasama inda kandi uzabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Yesu. Azaba Umwami, kandi Ubwami bwe buzahoraho iteka ryose.”

Mariya yaramushubije ati “ndi isugi. None nzabyara nte?” Gaburiyeli yaramubwiye ati “kuri Yehova byose birashoboka. Umwuka wera uzakuzaho maze ubyare umwana w’umuhungu. Mwene wanyu Elizabeti na we aratwite.” Nuko Mariya aramubwira ati “dore ndi umuja wa Yehova! Bibe nk’uko ubivuze.”

Mariya yagiye gusura Elizabeti. Igihe Mariya yamusuhuzaga, Elizabeti yumvise umwana uri mu nda ye asimbagurika. Nuko yuzuzwa umwuka wera aravuga ati “Mariya, Yehova yaguhaye umugisha. Ndatoneshejwe kubera ko nyina w’Umwami wanjye aje iwanjye.” Mariya na we yaravuze ati “umutima wanjye usingiza Yehova.” Mariya yagumanye na Elizabeti amezi atatu, maze asubira iwabo i Nazareti.

Yozefu amaze kumenya ko Mariya atwite, yashatse kumubenga. Ariko umumarayika yamubonekeye mu nzozi aramubwira ati “ntutinye gushyingiranwa na we. Nta kibi yakoze.” Nuko Yozefu ajyana Mariya iwe, amugira umugore we.

“Ibyo Yehova yishimiye gukora byose yarabikoze, haba mu ijuru no mu isi.”​—Zaburi 135:6