Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 70

Abamarayika batangaza ko Yesu yavutse

Abamarayika batangaza ko Yesu yavutse

Umwami w’Abami w’Umuroma witwaga Kayisari Awugusito yategetse Abayahudi kujya kwibaruza mu midugudu bavukiyemo. Bityo rero, Yozefu na Mariya bagiye i Betelehemu kuko ari ho Yozefu yakomokaga. Icyo gihe Mariya yari hafi kubyara.

Igihe bageraga i Betelehemu, babuze icumbi barara mu kiraro cy’amatungo. Aho ni ho Mariya yabyariye Yesu, amufureba mu bitambaro amuryamisha aho amatungo arira.

Hafi y’i Betelehemu, abashumba bari baraye hanze barinze imikumbi yabo. Bagiye kubona babona umumarayika ahagaze imbere yabo, umucyo w’ikuzo rya Yehova urabagota. Abo bashumba bagize ubwoba bwinshi, ariko uwo mumarayika arababwira ati “mwitinya, kuko nje kubabwira inkuru nziza. Mesiya yavukiye i Betelehemu.” Muri ako kanya, babona abamarayika benshi mu kirere, basingiza Imana bagira bati “mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no ku isi habeho amahoro.” Hanyuma abo bamarayika baragenda. None se abo bashumba bakoze iki?

Abo bashumba barabwiranye bati “nimuze tujye i Betelehemu.” Bahise bajyayo basanga Yozefu na Mariya mu kiraro bari kumwe n’uruhinja rwabo.

Abumvaga ibyo umumarayika yari yabwiye abo bashumba baratangaraga cyane. Mariya yatekereje yitonze ku magambo y’uwo mumarayika kandi ntiyigeze ayibagirwa. Hanyuma abo bashumba basubiye mu mikumbi yabo, bagenda basingiza Yehova bitewe n’ibyo bari bumvise n’ibyo bari babonye.

‘Naje nturutse ku Mana none ndi hano. Sinaje nibwirije, ahubwo ni Yo yantumye.’​—Yohana 8:42