Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 71

Yehova yarinze Yesu

Yehova yarinze Yesu

Abantu bo mu burasirazuba bwa Isirayeli bemeraga ko inyenyeri zishobora kubayobora. Umunsi umwe, hari abagabo babonye ikintu cyasaga n’inyenyeri cyagendaga mu kirere, baragikurikira. Iyo “nyenyeri” yabajyanye i Yerusalemu. Babajije abantu bati “umwana uzaba umwami w’Abayahudi ari he? Tuje kumuramya.”

Umwami Herode yumvise ko hari umwami mushya, arahangayika cyane. Nuko abaza abakuru b’abatambyi ati “uwo mwami yagombaga kuvukira he?” Baramusubiza bati “abahanuzi bavuze ko yari kuvukira i Betelehemu.” Herode yabwiye abo bagabo b’i Burasirazuba ati “nimujye i Betelehemu mushake uwo mwana. Muzagaruke mumbwire aho ari. Nanjye ndashaka kumuramya.” Icyakora yarababeshyaga.

Ya “nyenyeri” yongeye kubajya imbere, ibageza i Betelehemu. Yahagaze hejuru y’inzu maze abo bagabo barinjira, basanga Yesu ari kumwe na nyina Mariya. Bunamiye uwo mwana, bamuha n’impano za zahabu, ububani n’ishangi. Ariko se ni Yehova wari wohereje abo bagabo ngo bajye kureba Yesu? Oya rwose!

Muri iryo joro, Yehova yabwiye Yozefu ati “Herode arashaka kwica Yesu. Fata umugore wawe n’umwana muhungire muri Egiputa. Mugumeyo kugeza igihe nzababwirira ngo mugaruke.” Yozefu n’umuryango we bahise bajya muri Egiputa.

Yehova yabwiye ba bagabo b’i Burasirazuba ngo ntibasubire kwa Herode. Herode abonye ko batagarutse, ararakara cyane. Kubera ko atashoboraga kubona Yesu, yategetse ko abana b’abahungu bose b’i Betelehemu bari mu kigero cya Yesu bicwa. Ariko icyo gihe, Yesu yari yibereye muri Egiputa.

Herode yaje gupfa, maze Yehova abwira Yozefu ati “noneho musubireyo ni amahoro.” Yozefu, Mariya na Yesu basubiye muri Isirayeli maze batura mu mugi wa Nazareti.

‘Ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera, rizasohoza ibyo naritumye.’​—Yesaya 55:11