Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 72

Yesu akiri umwana

Yesu akiri umwana

Yozefu na Mariya babanaga na Yesu i Nazareti hamwe n’abandi bana babo. Yozefu yari umubaji, kandi yigishaga abagize umuryango we ibyerekeye Yehova n’Amategeko ye. Bajyaga mu isinagogi buri gihe, kandi buri mwaka bajyaga i Yerusalemu kwizihiza Pasika.

Igihe Yesu yari afite imyaka 12, umuryango we wagiye i Yerusalemu nk’uko byari bisanzwe. Uwo mugi warimo abantu benshi baje kwizihiza Pasika. Hanyuma Yozefu na Mariya bafashe urugendo basubira iwabo, bibwira ko Yesu yari kumwe na bo. Ariko bamushakishije muri bene wabo, baramubura.

Basubiye i Yerusalemu, bamara iminsi itatu bamushakisha. Amaherezo bagiye mu rusengero, basanga yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza ibibazo. Abigisha batangariye ubwenge bwa Yesu batangira kumubaza ibibazo. Batangajwe n’ibisubizo bye, kandi biboneye ko yari asobanukiwe neza Amategeko ya Yehova.

Yozefu na Mariya bari bahangayitse cyane. Mariya yaramubwiye ati “mwana wa, twagushakishije ahantu hose! Wari uri he?” Yesu yarabashubije ati “mbese ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Data?”

Yesu yasubiye iwabo i Nazareti ari kumwe n’ababyeyi be. Yozefu yigishije Yesu umwuga w’ububaji. Ese utekereza ko Yesu yari ameze ate akiri muto? Uko yagendaga akura, ni ko yarushagaho kugira ubwenge, kandi agakundwa n’Imana n’abantu.

“Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka, kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”​—Zaburi 40:8