Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 75

Satani agerageza Yesu

Satani agerageza Yesu

Yesu amaze kubatizwa, umwuka wera wamujyanye mu butayu. Yamaze iminsi 40 atarya, maze arasonza cyane. Hanyuma Satani yaje kumugerageza, aramubwira ati “niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imigati.” Ariko Yesu yamushubije akoresheje Ibyanditswe, ati “handitswe ko umuntu adatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo ko atungwa n’ijambo riva mu kanwa ka Yehova.”

Satani yongeye kugerageza Yesu, amujyana hejuru y’urukuta rw’urusengero aramubwira ati “niba uri umwana w’Imana simbuka, kuko handitswe ngo ‘Imana izategeka abamarayika bayo bagusame.’” Ariko Yesu yongeye gusubiramo amagambo yo mu Byanditswe agira ati “handitswe ngo ‘ntukagerageze Yehova.’”

Nyuma yaho Satani yeretse Yesu ubwami bwose bwo mu isi n’ubutunzi bwabwo n’icyubahiro cyabwo, aramubwira ati “nundamya ndaguha ubu bwami bwose n’icyubahiro cyabwo.” Ariko Yesu yaramushubije ati “genda Satani, kuko handitswe ko ugomba gusenga Yehova wenyine.”

Hanyuma Satani yaragiye, abamarayika bazanira Yesu ibyokurya. Kuva icyo gihe, Yesu yabwirije ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ni wo murimo yari yaratumwe gukora ku isi. Abantu bakundaga ibyo Yesu yigishaga kandi bamukurikiraga aho yajyaga hose.

“Iyo [Satani] avuga ibinyoma, aba avuga ibihuje na kamere ye, kuko ari umunyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma.”​—Yohana 8:44