Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 78

Yesu abwiriza ubutumwa bw’Ubwami

Yesu abwiriza ubutumwa bw’Ubwami

Yesu akimara kubatizwa, yatangiye kubwiriza ati “ubwami bw’Imana buregereje.” Iyo yabaga abwiriza muri Galilaya na Yudaya, abigishwa be baramukurikiraga. Yesu yasubiye mu mugi yakuriyemo wa Nazareti, yinjira mu isinagogi, arambura umuzingo wa Yesaya asoma mu ijwi riranguruye ati “umwuka wa Yehova uri kuri jye, kandi yarantoranyije ngo mbwirize ubutumwa bwiza.” Ibyo byasobanuraga iki? Byasobanuraga ko nubwo abantu bashakaga ko Yesu akora ibitangaza, impamvu y’ibanze yari yaratumye ahabwa umwuka wera, kwari ukugira ngo abwirize ubutumwa bwiza. Hanyuma yabwiye abari bamuteze amatwi ati “uyu munsi, ubu buhanuzi burashohojwe.”

Nyuma yaho, Yesu yagiye ku nyanja ya Galilaya ahura n’abigishwa be bane bari abarobyi, ari bo Petero, Andereya, Yakobo na Yohana. Yarababwiye ati “nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.” Bahise bareka kuroba maze baramukurikira. Bagiye muri Galilaya hose, babwiriza Ubwami bwa Yehova. Bigishirizaga abantu mu masinagogi, mu masoko no mu mihanda. Abantu benshi babakurikiraga aho bajyaga hose. Inkuru zivuga ibya Yesu zakwiriye hose, zigera no muri Siriya.

Nyuma y’igihe, Yesu yahaye bamwe mu bigishwa be ubushobozi bwo gukiza abarwayi no kwirukana abadayimoni. Abandi bigishwa bajyanaga na we agiye kubwiriza mu migi n’imidugudu. Hari n’abagore b’indahemuka, urugero nka Mariya Magadalena, Yowana, Suzana n’abandi, bitaga ku byo Yesu n’abigishwa be babaga bakeneye.

Yesu amaze gutoza abigishwa be, yabohereje kubwiriza. Babwirije muri Galilaya, abantu benshi bahinduka abigishwa kandi barabatizwa. Abashakaga kuba abigishwa bari benshi cyane ku buryo Yesu yabagereranyije n’umurima weze ugomba gusarurwa. Yaravuze ati “nimusenge Yehova mumusabe kohereza abakozi benshi mu bisarurwa bye.” Nyuma yaho yatoranyije abigishwa 70 abohereza ari babiri babiri ngo bajye kubwiriza muri Yudaya hose. Bigishije abantu b’ingeri zose ibyerekeye Ubwami. Abo bigishwa bagarutse bashishikajwe no kumubwira uko byari byagenze. Nta kintu na kimwe Satani yashoboraga gukora ngo ahagarike umurimo wo kubwiriza.

Yesu yatoje abigishwa be ngo bazakomeze uwo murimo w’ingenzi amaze gusubira mu ijuru. Yarababwiye ati “mubwirize ubutumwa bwiza mu isi yose. Mwigishe abantu Ijambo ry’Imana kandi mubabatize.”

“Ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora.”​—Luka 4:43