Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 79

Yesu akora ibitangaza byinshi

Yesu akora ibitangaza byinshi

Yesu yaje ku isi kugira ngo atangaze ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Yehova yamuhaye umwuka wera kugira ngo akore ibitangaza, yereke abantu ibyo azakora mu gihe azaba ari Umwami. Yakizaga indwara zose. Aho yajyaga hose, abarwayi baramusangaga akabakiza bose. Abatabona barabonaga, abatumva bakumva, abamugaye bakagenda n’ababaga baratewe n’abadayimoni akabakiza. Niyo bakoraga ku mwenda we gusa, bahitaga bakira. Abantu bamukurikiraga aho yajyaga hose. Niyo yabaga ashaka kuruhuka, nta we yirukanaga.

Umunsi umwe, abantu bamuzaniye umugabo wari wararemaye. Ariko basanze hari abantu benshi babura uko binjira mu nzu. Basakambuye iyo nzu, bamanura uwo muntu bamugeza kuri Yesu. Yesu yabwiye uwo muntu ati “haguruka wigendere.” Abantu babonye atangiye kugenda baratangara cyane.

Ikindi gihe, Yesu yinjiye mu mudugudu, maze abagabo icumi bari barwaye ibibembe bahagarara kure, baravuga bati “Yesu, tugirire impuhwe!” Muri icyo gihe, ababembe ntibari bemerewe kwegera aho abandi bantu bari. Yesu yarababwiye ngo bajye mu rusengero, kuko Amategeko ya Yehova yasabaga ababembe bakize kujya mu rusengero. Bakiri mu nzira bajyayo, barakize. Umwe muri abo babembe abonye ko akize, yagarutse gushimira Yesu kandi asingiza Imana. Mu babembe icumi bose, uwo wenyine ni we waje kumushimira.

Hari umugore wari umaze imyaka 12 arwaye, kandi yifuzaga gukira. Yaraje anyura mu bantu, aturuka Yesu inyuma akora ku ncunda z’umwitero we, ahita akira. Yesu yarabajije ati “ni nde unkozeho?” Uwo mugore yagize ubwoba, araza amubwiza ukuri. Yesu yaramuhumurije ati “mukobwa, igendere amahoro.”

Umutware witwaga Yayiro yinginze Yesu ati “ngwino iwanjye! Agakobwa kanjye kararembye.” Ariko ako gakobwa kapfuye Yesu ataragera kwa Yayiro. Yesu agezeyo, yasanze abantu benshi baje gutabara uwo muryango. Yarababwiye ati “mwikomeza kurira, kuko asinziriye.” Hanyuma yafashe ukuboko kw’ako gakobwa aravuga ati “mukobwa, haguruka!” Nuko ahita ahaguruka, maze Yesu asaba ababyeyi be kumuha icyo arya. Tekereza ukuntu ababyeyi bako bumvise bameze!

“Imana yamusutseho umwuka wera n’imbaraga, hanyuma agenda mu gihugu hose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani bose, kubera ko Imana yari kumwe na we.”​—Ibyakozwe 10:38