Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 86

Yesu azura Lazaro

Yesu azura Lazaro

Hari abantu batatu bari batuye i Betaniya bari incuti magara za Yesu. Abo ni Lazaro na bashiki be babiri, ari bo Mariya na Marita. Igihe kimwe, Yesu yari hakurya y’uruzi rwa Yorodani, maze Mariya na Marita bamutumaho bati “Lazaro ararwaye cyane. Turakwinginze, gira vuba uze!” Ariko Yesu ntiyahise ajyayo. Hashize iminsi ibiri ni bwo yabwiye abigishwa be ati “nimuze tujye i Betaniya. Lazaro arasinziriye, kandi ngiye kumukangura.” Intumwa ze zaramubwiye ziti “niba Lazaro asinziriye bizatuma yoroherwa.” Yesu yaraberuriye ati “Lazaro yarapfuye.”

Yesu yageze i Betaniya hashize iminsi ine Lazaro ahambwe. Hari abantu benshi bari baje guhumuriza Marita na Mariya. Marita yumvise ko Yesu yaje, yahise yiruka ajya kumusanganira, aramubwira ati “Mwami, iyo uhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Yesu yaramubwiye ati “musaza wawe arazuka. Ese urabyizeye?” Marita aramusubiza ati “nzi ko azazuka ku muzuko.” Yesu aramubwira ati “ni jye kuzuka n’ubuzima.”

Nuko Marita asanga Mariya aramubwira ati “Yesu yaje.” Mariya yahise yiruka asanga Yesu, maze abantu baramukurikira. Yikubise ku birenge bye akomeza kurira. Nuko aravuga ati “Mwami, iyo uhaba musaza wacu aba akiriho!” Yesu yabonye ukuntu yari afite agahinda kenshi, na we atangira kurira. Abantu babonye Yesu arira, baravuga bati “nimurebe ukuntu yakundaga Lazaro.” Ariko abandi baribazaga bati “kuki atakijije incuti ye?” Yesu yari agiye gukora iki?

Yesu yagiye ku mva ya Lazaro. Iyo mva yari ubuvumo bari bakingishije ibuye. Yarababwiye ati “mukureho iryo buye.” Marita yaramubwiye ati “hashize iminsi ine. Ubu agomba kuba anuka.” Nuko bakuraho iryo buye, Yesu arasenga ati “Data, ndagushimira ko unyumvise. Nzi ko buri gihe unyumva, ariko ibi mbivugiye kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe wantumye.” Hanyuma yaranguruye ijwi ati “Lazaro, sohoka!” Hahise haba ikintu gitangaje: Lazaro yasohotse mu mva, ahambiriye ibitambaro. Yesu yaravuze ati “nimumuhambure mumureke agende.”

Abantu benshi babonye icyo gitangaza, bahise bizera Yesu. Ariko bamwe bagiye kubibwira Abafarisayo. Kuva icyo gihe, Abafarisayo bashakishije uko bakwica Lazaro na Yesu. Umwe mu ntumwa 12 za Yesu witwaga Yuda Isikariyota yagiye kureba Abafarisayo rwihishwa, arababwira ati “muzampa iki ngo mbereke uko mwafata Yesu?” Bamwemereye ibiceri by’ifeza 30, maze atangira gushakisha uburyo bwo kubafasha kuzamufata.

“Imana y’ukuri ni yo Mana idukiza, kandi inzira ziva mu rupfu zifitwe na Yehova, Umwami w’Ikirenga.”​—Zaburi 68:20