Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 87

Ifunguro rya nyuma rya Yesu

Ifunguro rya nyuma rya Yesu

Buri mwaka Abayahudi bizihizaga Pasika ku munsi wa 14 w’ukwezi kwitwaga Nisani. Pasika yabibutsaga ko Yehova yabacunguye akabavana muri Egiputa, akabajyana mu Gihugu cy’Isezerano. Mu mwaka wa 33, Yesu n’intumwa ze bizihirije Pasika mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu. Barangije gufata ifunguro, Yesu yarababwiye ati “umwe muri mwe ari bungambanire.” Intumwa zarababaye cyane ziramubaza ziti “uwo ni nde?” Yesu yarazishubije ati “ni uwo ngiye guha uyu mugati.” Yahereje Yuda Isikariyota umugati, Yuda ahita ahaguruka arasohoka.

Hanyuma Yesu yarasenze, maze afata umugati arawumanyagura, awuha intumwa zari zisigaye, arazibwira ati “nimurye uyu mugati. Ugereranya umubiri wanjye ugiye gutangwa ku bwanyu.” Yafashe na divayi, arongera arasenga maze ayihereza intumwa ze, arazibwira ati “nimunywe iyi divayi. Igereranya amaraso yanjye, azamenwa kugira ngo mubabarirwe ibyaha. Mbasezeranyije ko muzaba abami hamwe nanjye mu ijuru. Mujye mukora mutya buri mwaka munyibuka.” Abigishwa ba Yesu bo muri iki gihe baracyakora uwo muhango buri mwaka. Uwo muhango witwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.

Nyuma y’iryo funguro, intumwa zatangiye kujya impaka zishaka kumenya uwari ukomeye kuruta abandi muri zo. Ariko Yesu yarazibwiye ati “ukomeye kuruta abandi muri mwe ajye yitwara nk’umuto muri mwe mwese.

“Muri incuti zanjye. Nabamenyesheje ibintu byose numvanye Data. Ngiye kujya kwa Data mu ijuru. Muzasigara hano, kandi abantu bazamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana. Mukundane nk’uko nabakunze.”

Birangiye, Yesu yasenze Yehova amusaba kurinda abigishwa be bose. Yasabye Yehova kubafasha gukorana mu mahoro. Nanone yasenze asaba ko izina rya Yehova ryezwa. Hanyuma Yesu n’intumwa ze baririmbye indirimbo zo gusingiza Yehova maze barasohoka. Igihe cyari cyegereje ngo Yesu afatwe.

“Ntimutinye, mwa mukumbi muto mwe, kuko So yemeye kubaha ubwami.”​—Luka 12:32